Ukuri kuzatsinda, nta hazaza h’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Intambara ihatse izindi zose ku Isi iri hagati y’icyiza n’ikibi. Mu bibazo byose biba ku Isi usanga ukuri guhanganye n’ikinyoma, ariko ikibabaje ni uko ikinyoma cyamamazwa, kigashyigikirwa na benshi, ukuri kugapfukiranwa igihe kinini.

Nyamara abahanga mu bya Politiki, imitekerereze ya muntu ndetse n’imibanire, bagaragaza ko uko byagenda kose ukuri kudashobora gupfukiranwa. George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yagize ati: “Amaherezo ukuri kuzatsindira ahari abababarizwa kugushyira ahagaragara.”

Imiyoborere yimakaje amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatsinzwe n’abiyemeje kurenganyirizwa ukuri kugira ngo n’abandi batotezwaga bahorwa uko bavutse bongere kubaho batekanye mu gihugu abenshi bari bamaze imyaka irenga 30 barakivukijwemo uburenganzira.

Nyuma y’imyaka 30 ishize, amateka arongera kwisubiramo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubuhezanguni bushingiye ku ivanguramoko bwashinze imizi kubera abajenosideri bageze muri icyo gihugu bakarebera Abanyekongo mu ndorerwamo y’amoko yatumye u Rwanda rupfusha abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, ikibi cyavuye mu baturanyi cyakongejwe mu Banyekongo batangira kurebana ay’ingwe, barahigana, ibihumbi amagana y’abo mu bwoko bw’Abatutsi bamburwa uburenganzira kuri gakondo yabo bahungira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Bamwe mu barenganywa biyemeje guharanira ukuri, bemera gutangira urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo nk’Abanyekongo, banga kurebera abo mu miryango yabo bicwa agashinyaguro nk’ibyabaye mu Rwanda mu myaka isaga 30 ishize.

Mu kwamamaza uruhande rw’ikibi cyabuze icyicaro mu Rwanda, abagishyigikiye batangiye gufatanya n’Abajenosideri bashinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwa RDC mu gihe ikiruraje ishinga ari ugukumira icyo kibi kimunga Igihugu.

Amahanga yose yahagurukiye gushyigikira ibinyoma byahimbiwe kuryamira ukuri k’uko hari abaturage bakeneye kubaho mu mahoro kuri gakondo yabo. Nk’uko amateka yagiye abigaragaza, ukuri burya ngo guca mu ziko ntigushye.

Intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, izasozwa n’uko n’ubundi ukuri kuzatsinda n’ubwo ikinyoma kitazashira burundu mu gihe urugamba hagati y’icyiza n’ikibi rudashobora kurangira mu Isi itarashiraho

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE