Rwanda: Gukora ibyo batize bibatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Hari bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko kuba barisanze mu kazi bakora ibyo batize biri mu mpamvu zatumye bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu buryo butaziguye.

Bagaragaza ko kuri ubu umuntu agera ku isoko ry’umurimo agakora akazi ahasanze kubera kubura uko agira, ndetse ahanini bijya bihurirana n’uko ibyo aba yarize muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye nabyo atabikundaga.

Urwo ruhurirane rusanga mu kazi bajyamo na ho harimo izindi ngorane zijyana na ko, maze ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikiyongera. Ingero z’ingorane basanga mu kazi zirimo guhozwaho igitutu n’ababakoresha, gukorana n’abahora mu ntonganya n’amatiku ndetse n’ibindi.

Kayigamba Regine, ni umwe mu bakora ibyo atize, kuko yakuze yumva azaba umuganga, biranga yiga ubuhinzi, amaze gusoza kaminuza ntiyabukora ahubwo acuruza inkweto.

Yagize ati: “Njye nakuze numva nzaba umuganga ariko ntibyakunze niga ubuhinzi ariko byarangiye nibereye umucuruzi. Nk’iyo mpuye n’imbogamizi mu kazi nkora mpita nibuka ko atari byo nize kandi nta n’ibyo nkunda mbikora kuko nta yandi mahitamo nari mfite, nkumva byose nabireka.”

Avuga ko izo rwaserera zo mu kazi zituma yumva yanze akazi ndetse akumva nta kindi ashaka gukora.

Irumva Ange Grace na we avuga ko hari abakoresha kuri ubu batanga akazi bitewe n’agahari batagatanga bitewe n’icyo umuntu ashoboye gukora, kandi ibyo bishobora guhungabanya umukozi cyane cyane mu mitekerereze.

Ati: “Abenshi mu rubyiruko dukora ibyo tutize ari na cyo cyuho dufite kuko duhabwa ibintu tutasabye, tudakunda, tudashoboye tukabikora kuko ari byo bibonetse. Hazamo n’igitutu cy’umukoresha kigatuma umuntu adakora akazi neza.”

Akomeza avuga ko abakoresha batagitanga akazi bitewe n’ubushobozi babonamo umukozi ahubwo agahabwa kuko ari ko gahari bigatuma nta n’umwanya batanga wo gutekereza ahubwo bagategeka ibyo bagomba gukora bikaba byavamo ihungabana.

Ati: “Iyo ngiye mu kazi nkatanga ibitari ku rwego rw’ibyo ngomba gukora ni ho umukoresha azira ugasanga ntangiye guta umutwe kandi intangiriro yaravuye mu kwiga no gukora ibyo ntakunze.”

Muhire Leo Pierre, na we avuga ko ibibazo urubyiruko ruhurira na byo mu kazi bibabera ishingiro ry’urundi ruhurirane rw’ibibazo bikavamo ihungabana.

Ati: “Hari ubwo umuntu aba akorera ahantu hatari heza agahurira mu kazi n’ibintu atiteze kandi nta n’umwanya wo kuruhuka afite, hakajyaho igitutu cy’umukoresha cyiyongera ku kuba akora ibintu adakunda.”

Ubushakakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) bwo mu mwaka wa 2018, bugaragaza ko umukozi umwe muri batanu aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Hakomeza Emmanuel, Umukozi ushinzwe kwita ku Buzima bwo mu mutwe mu rubyiruko muri RBC, avuga ko kuba hari abafite ibyo bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi bari mu kazi biterwa n’inizabwonko n’urundi ruhurirane rw’ibibazo byo mu muryango.

Avuga ko RBC yafashe ingamba zitandukanye mu guhangana n’ibyo bibazo harimo gahunda yashyizweho mu bigo igamije kwita ku mibereho myiza y’abakozi, kumenyekanisha ibibazo bahurira na byo mu kazi bakaba bafashwa, n’ibindi.

Ati: “Hari gahunda yo kwita ku mibereho myiza y’abakozi hakorwa ubukangurambaga bugamije gukumira ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, kumenyekanisha umukozi wagize ibibazo agahabwa ubufasha kuko ahanini gihurirana n’akato n’ihezwa.”

Imibare yo mu mwaka wa 2024, igaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku Isi, igaragaza ko abantu basaga milyoni 970 ku mubumbe babana n’ibyo bibazo.

Ni mu gihe imibare yo mu 2022 y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko umwe mu bantu umunani abana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE