Digidigi asanga ababanenga bakwiye kujya bababwira ibyo gukosora

Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Digidigi, avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kuba hari abanenga ibikorwa byabo, ariko ntibababwire ibyo bakwiye gukosora.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo Rwanda, avuga ko iyo umuntu ahisemo gukina sinema haba hari ubutumwa akeneye gutanga, bikwiye ko abamunenga bamubwira n’ibyo akosora.
Yagize ati: “Niba Polisi ivuze ngo twirinde ibiyobyabwenge mu rubyiruko, umuntu agafata iya mbere ati reka njyewe bamfatireho urugero rw’uwabinyoye mbihanirwe kandi wenda atanabinywa, ariko akaba iyo shusho abantu baboneramo inyigisho zo guhindura imyumvire. Byari bikwiye ko abantu babyumva bakabyubaha n’iyo batabitera inkunga.”
[..]Hari igihe umuntu avuga ati reka nkore agashinga gaciriritse agafilime, abantu bayanga ntibamuhe ibitekerezo byo kugira ngo akine ibyiza bashaka, ntibamubwire ngo wenda hano gorora ibi, ibi ntitwabikunze, ugasanga ahubwo bo bashaka ko bisenyuka ngo ntabwo tubikunda.”
Uyu mukinnyi wa filime, avuga ko no mu bahanzi cyangwa abakinnyi ubwabo bagirirana amashyari, ku buryo batabwirana ikibi kiri mu mishinga ya bagenzi babo.
Ati: “Hari n’ikindi kibazo ku bahanzi hagati yacu, uzi iyo mugenzi wawe akubwiye ngo urakaze, ngo ibintu byawe ni byiza cyane, kandi wenda bifite amashusho mabi, akagushuka amafaranga ukayatwika, nyuma akazabona urahombye kugira ngo ajye ku isoko wenyine kandi ishyamba ni rigari.”
Digidigi avuga ko gutera imbere kwa Sinema nyarwanda bisaba ko ababakurikira barekera kubaca intege, bakoresha amagambo arimo kuvuga ko bakina teyatire (theatre), ahubwo bakabaha ibitekerezo by’ibyo bakosora kuko n’abakora izitwa ko zateye imbere batangiriye hasi.
Digidigi mu buzima busanzwe yitwa Regero Norbert, akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gukina muri filime zitandukanye zirimo Papa Sava, Seburikoko, Shuwa diru, Isa y’urukundo n’izindi.
