Abayisilamu basabwe kurushaho kwegerana n’Imana no kugira impuhwe muri Ramadhan

Mu gihe Abayisilamu hirya no hino ku Isi batangiye ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yabasabye kuzirikana ukwemera kwabo, impuhwe, no kwitwararika bagira ikinyabupfura muri byose.
Igisibo cya Ramadhan, imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam.
Ni igisibo cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe, kikaba ari igihe kizamara ukwezi kose, cyo kwitwararika, gusenga, no kwiteza imbere mu buryo bw’ukwemera.
Ku bwa Sheikh Sindayigaya, igisibo ntikigarukira ku gusiba kurya no kunywa gusa, ahubwo ni igihe cyo kongera ubusabane n’Imana, gukomeza kwitwararika mu buzima bwa buri munsi no gukura mu buryo bw’umwuka.
Sheikh Sindayigaya yavuze ko igisibo ari igihe cyo kwisubiraho mu buryo bw’umwuka, kongera amasengesho, no kwegera Imana kurushaho.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Igihe cya Ramadhan ni n’umwanya mwiza wo kwifata, bidufasha kuba abantu beza, haba ku giti cyacu no mu muryango mugari.”
Isomo rikomeye rya Ramadhan ni impuhwe. Binyuze mu gisibo, Abayisilamu barushaho gusobanukirwa ububabare bw’inzara, bikabatera umutima wo gufasha abatishoboye.
Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko igisibo gitanga isomo ryimbitse ku ngaruka z’inzara, bigatuma abantu barushaho kugira umutima w’impuhwe no gutabara abababaye.
Ati: “Iyo wumvise inzara, ubasha gusobanukirwa neza ubuzima bw’abayihanganira buri munsi. Ubumenyi nk’ubu budutera kugira umutima utanga, tukagira impuhwe. Ramadhan itwigisha kutita ku kwiyegurira Imana gusa, ahubwo no kugira ubuntu no gufasha abanda.”
Undi murongo w’inyigisho wagaragajwe na Mufti ni ukwihangana, cyane cyane mu bijyanye no kurakara.
Yagize ati: “Ramadhan itwigisha kwifata, twirinda kurakara. Kurakara bishobora kugira ingaruka mbi, ariko igisibo kidufasha gucunga amarangamutima yacu. Intumwa Muhammad yavuze ko igisibo ari nk’ingabo idukingira. Iyo tugeragejwe, turitonda, tukihangana, tukavuga tuti: ‘Ndi mu gisibo”.
Kubahiriza igisibo ntibikwiye kurangirana na Ramadhan gusa. Mufti yagaragaje ko iki gihe kigomba kuba umwanya wo gukomeza ingeso nziza no mu buzima busanzwe, n’igihe ukwezi gutagatifu kurangiye.
Ati: “Ramadhan ni ishuri ryo kwitoza uburere bwiza mu buzima. Ni igihe cyo kugira ingeso nziza, zitagomba kumara ukwezi kumwe gusa, ahubwo zigahoraho. Muri Ramadhan, Abayisilamu basabwa kwirinda kurya, kunywa, no gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu museke kugeza izuba rirenze. Ariko si ibyo gusa, ni n’igihe cyo kwigomwa ingeso mbi, nk’imvugo mbi n’ibikorwa bibi.”
Ramadhan irangira Abayoboke b’idini ya Islam bizihiza Eid al-Fitr, umunsi mukuru w’ibyishimo usoza ukwezi kw’igisibo no gukura mu buryo bw’iyobokamana. Sheikh Sindayigaya asaba Abayisilamu bo mu Rwanda kubyaza umusaruro iki gihe, bagashishikarira gusenga no kuzirikana, basabira igihugu amahoro n’iterambere.
Yagize ati: “Ndahamagarira Abayisilamu gukoresha iki gihe mu gusenga byimbitse no kwitekerezaho, bagatekereza no ku buzima bw’abatishoboye, ni ibihesha igihugu cyacu amahoro, kandi twese dukure mu kwemera no mu gufasha abanda.”
Yongeye kandi gusaba Abayisilamu gusabira ubumwe bw’igihugu, amahoro, n’umutekano, by’umwihariko Perezida Paul Kagame n’ahazaza h’Igihugu.
Ati: “Dusaba Allah guha abayobozi bacu ubuyobozi bwiza kugira ngo bayobore Igihugu cyacu mu cyerekezo cy’iterambere rirambye.”
Sheikh Yusuf Mugisha, Umuyobozi Wungirije wa Komite ishinzwe ibikorwa by’urukundo mu idini ya Islam mu Rwanda, yavuze ko igisibo ari uburyo bwo kweza roho no kongera kumenya Imana. Yongeyeho ko ari n’uburyo bwo kwitoza kwifata mu buzima bwa buri munsi.
Sheikh Mugisha yashimangiye ko ukwizera no gukiranuka ari ingenzi mu gisibo.
Yongeraho ko kugira ngo umuntu ashobore gukomeza igisibo neza, agomba guha agaciro amasengesho, gutegura amafunguro neza, no gukomeza kugira imbaraga zihagije umunsi wose.


