M23 yashyikirije u Rwanda 14 barimo Brig Gen. Gakwerere bo muri FDLR

Kuri uyu wa 01 Werurwe 2025, Umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR barimo Brigadier General Gakwerere Ezechiel, Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12 baherutse gufatirwa ku rugamba bari bafatanyijemo na FARDC, SAMIDRC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo barwanya M23.
Brigadier Général Gakwerere Ezéchiel, Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12, bari mu bayobozi bakuru ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda.
Umwe muri abo barwanyi ba FDLR, Ukwishaka Saddam w’imyaka 27 yavuze ko yicuza kuba yarataye igihe cy’imyaka 30 yose mu mashyamba ya RDC.
Ati: “Ndicuza igihe natakaje ntahembwa.”
Yanavuze ku binyoma ababarizwa muri uyu Mutwe w’Iterabwoba babwirwa n’abayobozi bawo.
Umuyobozi wa Brigade ya 509 mu Ngabo z’u Rwanda, Col Joseph Mwesigye, avuga ku barwanyi 14 ba FDLR barimo ufite ipeti rya General n’ufite irya Major, bashyikirijwe u Rwanda yasobanuye ikigiye gukurikiraho.
Ati: “Igikurikiraho, turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera. Niba hari ukurikiranyweho ibindi byaha na we ashyikirizwe inzego zibireba, abasigaye tubatware i Mutobo.”
Yavuze ko kuba abo 14 bafashwe ari ikimenyetso cyereka Isi ko ibyo u Rwanda ruvuga ari ukuri.
Ati: “Iki ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ibyo Leta y’u Rwanda ihora ivuga buri gihe ko FDLR ifatanyije na FARDC, Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yafashe FDLR iyiha intwaro, iyiha imbunda, ubwo urumva ikorana na FARDC, Wazalendo, Abarundi, abacanshuro ndetse na MONUSCO. Urumva rero ibyo ni ikimenyetso kigaragarira Isi yose.”
Yakomeje asobanura ko ingengabitekerezo ya Jenoside itagendera ku myaka.
Yagize ati: “Mwabiboneye ko harimo n’abana bato. Ibyo abantu bavuga ngo kuvuga ngo abagize FDLR barashaje, FDRL ifite abayobozi babo bo mu myaka mikuru, ariko mubonye ko bakirimo n’urubyiruko mubonye ko hakirimo n’urubyiruko, Ntabwo ingengabitekerezo igendera ku myaka.”
Yongeyeho ati: “M23 imaze kubarasa hakurya hariya, bavuye mu birindiro byabo abenshi bahungira mu mashyamba ya Walikare n’andi tutirengagije ko hari n’abandi bagiye hano mu kirunga haruguru, n’abandi bakiri muri Goma hano, aba tumaze gushyikirizwa none hari inzego zibishinzwe baragenda bakurikirana umwe ku wundi.”
Yasobanuye ikigiye gukurikiraho ku bafashwe.
Ati: “Abaregwa ibyaha bya Jenoside barajya mu butabera, abakoze ibyaha byo kurasa amasasu yambukiranya umupaka ku buryo yishe n’abaturage bacu bagera kuri 16 abo nabo bajya mu ziondi nkiko babazwe ibyo bakoze, abakoze ibindi byaha bitandukanye ubwo hari inzindi nzego zibishinzwe twebwe icyo dukoze turabakiriye, noneho abandi badafitye ibyo babazwa bo barajya i Mutobo.”
Ku itariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo M23 yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma.



Hakizimana jean paul says:
Werurwe 2, 2025 at 2:31 amAbanyarwanda twese turashimira umutwe wa M23 rwose akazi katoroshye ko gufata abanzi bigihugu cyacu nokwerekana abafatanya na DRC mukurwanya no kugaba ibitero kurwanda.M23 turabashimira rwose ubufatanye .
Hakizimana jean paul says:
Werurwe 2, 2025 at 2:31 amAbanyarwanda twese turashimira umutwe wa M23 rwose akazi katoroshye ko gufata abanzi bigihugu cyacu nokwerekana abafatanya na DRC mukurwanya no kugaba ibitero kurwanda.M23 turabashimira rwose ubufatanye .