Abafungiwe Jenoside batararekurwa ni 22 000

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE) ivuga ko mu bantu basaga 90 000 bari bahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahabwa ibihano byo gufungwa, ubu abasigaye mu magororero bagera hafi ku 22 000.

Iyo Minisiteri yavuze ko abasigaye bagororwa barimo abakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 25, 30 n’abakatiwe gufungwa burundu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025,  yabibwiye itangazamakuru, ahamya  ko abo bakiri mu igororero benda kurangiza ibihano bityo harimo gutekerezwa uko bakwisanga muri sosiyete.

Yagize ati: “Abakoze Jenoside babifungiwe, ubu abakiri mu magororero ni abafungiwe ibyaha binini. Ni abakatiwe imyaka 25, 30 yewe na burundu.”

Yongeyeho ati: “Binaboneka ko hari bamwe barangiza igihano basubira mu muryango, aho bakomoka, bikagaragara ko batagororotse bagifite urwango, habaho n’abakora ibikorwa byo kwica bamwe mu barokotse Jenoside”.

Yatanze urugero rw’ubwicanyi bwagaragaye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi aho uwari wafunguwe arangije igihano ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yishe uwarokotse Jenoside.

Yavuze ko byagaragaye ko mu bafunguwe, hari n’abatoteza abari Inyangamugayo mu Nkiko Gacaca zabaciriye imanza, bavuga ko babarenganyije.

Dr Bizimana ati: “[…] cyangwa nanone ugasanga abo bagororwa baba abakiri mu igororero, cyangwa igihe barekuwe bagenda babeshya abana babo ko barenganye, kandi abana babo barakuze.”

MINUBUMWE isobanura ko nyuma yo kubona ibyo bisigisigi by’amateka mabi, hafashwe ingamba zigamije kwigisha kugira ngo bikemuke.

Minisitiri Dr Bizimana ati: “Twarabaruye dusanga abakiri mu igororero kubera icyaha cya Jenoside, ni abantu hafi ibihumbi 22, wagereranya n’abamaze kurekurwa, abantu bari barahamwe n’icyaha cya Jenoside ni abantu bageraga hafi ku 90 000.”

Yavuze ko abo basaga ibihumbi 60 barekuwe benshi bicujije ibyaha bakoze kandi batanga ubuhamya.

Hagiye gutangwa amasomo yihariye ku benda kurangiza ibihano

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko hagiye gutangira ibikorwa mu magororero, byo kwigisha abantu bagiye kurangiza ibihano by’ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku basigaje nibura imyaka itatu ngo barekurwe.

Abo ngo bazajya bahabwa ibiganiro hashingiwe ku kwirinda ibibazo bigenda bigaragara kuri bamwe muri bagenzi babo bagiye bataha bikagaragara ko batagororotse neza.

Ni gahunda irimo gutegurwa na Minisitieri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagororero.

Minisitiri Dr Bizimana ashimangira ko gahunda zamaze kunozwa n’abazabitanga barabonetse ku buryo harimo gutegurwa uko abagiye kurangiza ibihano bazajya bahurizwa mu igororero rimwe bitewe n’igice bagororerwamo, bagahabwa inyigisho zijyanye na kirazira z’umuco nyarwanda n’izijyanye no kubafasha kwisanga muri sosiyete nyarwanda, baba bagiye kujyamo.

Ati: “Tugiye kubategura kujya mu muryango nyarwanda. Turebe uburyo bwo kubahuza n’imiryango yabo, kuko ntibijya binavugwa, ariko hari n’abadahura n’imiryango yabo muri iyo myaka 25 cyangwa 30, abe ntawe uza kumureba. Iyo rero aje agasubira aho yari atuye hatarabayeho uko gukomeza kugira umubano usanga bigoranye.”

Yavuze kandi ko hari gahunda yo guhuza abo bagororwa n’abo bahemukiye, hagamijwe guhangana n’uko hari abarangiza ibihano bagera aho batuye uwo bahemukiye bikamutera ihungabana.

Ati: “Haba igihe uwarokotse Jenoside bimutera ihungabana, bikamutera kwikanga aketse ko uwo muntu yaba acitse igororero, ariko tukamugaragariza ko igihano yakirangije.”

Imibare itangwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda igaragaza ko abaciriwe imanza n’Inkiko Gacaca ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basaga 120 000.

Muri rusange Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, abari mu magororero atandukanye hagamijwe kubafasha mu kwihangira imirimo no kubona akazi mu gihe barangije ibihano byabo.

Dr Bimazimana avuga ko mu kwigisha abo bagororwa bafatanya n’imiryango itandukanye yaba iya Leta n’iyigenga.

Abagorrwa bagiye kujya babanza guhabwa inyigisho zibategurira kwisanga muri sosiyete igihe bafunguwe
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 1, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE