Perezida Kagame yakiriye Bobby Pittman Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD

Perezida Paul Kagame yakiriye Bobby Pittman, akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), baganira ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse ko Perezida Kagame yakiriye Bobby Pittman, umwe mu bashinze Oath Africa na Kupanda Capital, akanaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).
Bobby J. Pittman Jr. ni Umunyamerika w’impuguke mu bukungu wabaye umufasha wihariye wa Perezida George W. Bush, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibibazo bya Afurika muri White House kuva 2006 kugeza 2009.
Yari kandi Umujyanama w’Umujyanama w’umutekano w’igihugu Stephen Hadley na Perezida Bush ku bibazo bya Afurika.
Pittman yari mu itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryagenzuye ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’ingenzi muri Afurika rishinzwe iby’imari, Umuyobozi wa gahunda yerekeranye na Malariya (PMI), Gahunda yihutirwa yo kurwanya SIDA (PEPFAR), umushinga ushinzwe uburezi muri Afurika n’Ikigo cya Amerika cy’ubufatanye mu bijyanye n’imfashanyo z’amahanga (Millennium Challenge (MCA)).
Ikigo Bobby yagizemo uruhare mu kugishinga, Kupanda Capital ari cyo kigo cyigenga gikora ishoramari, kigatanga ubujyanama mu bijyanye no kwagura ubucuruzi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika.
