Bugesera: Abaturage 13 barasaba Leta ko yabakiza ababoneshereza bavuga bakabakubita

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mayange mu Kagali ka Mbyo bavuga ko babangamiwe cyane n’ababoneshereza imyaka yabo bajya no kuyirinda ba nyiri amatungo bakabasanga mu mirima yabo bakabakubita.

Abo baturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire bahinga ntibasarure biturutse ku borozi bazana amatungo yabo bakayiragira mu myaka.

Ni ikibazo kandi ngo batahwemye kugeza ku buyobozi ariko ntigikemurwe.

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutekano wabo, umwe yagize ati: “Tumaze igihe duhinga abandi bakaragira tukabutaha. Duhomba kabiri. Duhomba ibyo twari busarure bikatugirira umumaro tukanahomba imbaraga tuba twashoyemo. Ni ikibazo kimaze imyaka nk’itatu twagejeje ku buyobozi bw’Umurenge, Akarere ndetse n’Intara ariko nticyakemuka,nubu tukaba ntawuhinga ngo asarure.”

Undi nawe agira ati: ”Njyewe mu mwaka ushize nafatiyemo amatungo igihe nyakumakuma ngo nitabaze ubuyobozi buze burebe ubwone bw’imyaka yanjye, nyir’amatungo araza ankubita inkoni nitura hasi ahita ashorera amatungo ye arigendera. Narareze byabaye imfabusa.”Turababaye dutegereje uzumva iki kibazo akanadufasha kugikemura.”

Hari undi uvuga ko bageze aho bakareka guhinga hafi aha ariko baza kubishishikarizwa n’ubuyobozi mu rwego rwo kongera umusaruro bahinze bironeshwa nanone.

Ati: “Aha hari umushike, mu nama abaturage twagiranye n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi badusabye guhinga ubutaka bwose tukabubyaza umusaruro. Twagiyemo turahinga igihe ibigori bigeze igihe cyo guheka bamwe batwoneshereza bazana amatungo ararisha ayimaraho. Iyo utekereje izo mvune wibaza icyo abo dutakira babitekerezaho kikakuyobera. Ikibazo cyacu kirazwi Umuyobozi w’Akarere arakizi ndetse yemwe n’abo yasimbuye bagiye bakizi. Turasaba kurenganurwa.”

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana n’abashinjwa koneshereza abaturage, ariko ntawemeye kugira icyo abivugaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugezera,Mutabazi Richard yatangarije Imvaho Nshya ko koneshereza umuturanyi ari amakosa ndetse yavamo n’ibyaha byo kwangiza, asaba abaturage ko igihe bibaye bajya bahita babwira ubuyobozi.

Ati: ”Konesha usanga bijya bibaho ariko duhora tubwira abaturage ko ufashwe aba agomba kwishyura ibyo yangije. Abahura n’ikibazo cyo konesherezwa rero bajye bahita batanga amakuru ababikoze babihanirwe ndetse banahanirwe kuzerereza amatungo kuko ntibyemewe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twagirimana Hamdun avuga ko mu gihe abo baneshereza bagenzi babo bagerekaho no gukubita ba nyir’imyaka baba bari gukora ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ati: “Turaza gukurikirana twumve uko bimeze ariko mu gihe abaturage bahuye n’ikibazo nk’iki twababwira ko bakwiye no guhita bagana RIB ikabafasha.”

Ibibazo byo konesherezanya bikunze kuvugwa mu bice bakiragira ku gasozi cyangwa abafite inzuri zegeranye n’imirima y’imyaka.

Ba nyir’inzuri basabwa kuzitira inzuri zabo ku buryo amatungo atazivamo ngo yangiririze abaturanyi, kuko iyo bikabije biteza amakimbirane.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE