Gen Muhoozi yongeye kuvuga ko akunda Kagame kandi vuba azasura u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye kuvuga urwo akunda u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame ndetse avuga ko vuba azarusura.
Abinyujije ku rukuta rwe ra ‘X’ kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare, Gen Muhoozi yavuze ko azajya gusura Igihugu cye cy’u Rwanda.
Yifashishije ifoto y’Umwami Musinga mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda yagize ati: “Nzajya nsura Igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”
Mu gosobanurira abatumva Ikinyarwanda yari yanditsemo, yahinduye ubwo butumwa abushyira mu Cyongereza agira ati: “Reka mfashe abatumva ururimi rwacu, nabwiraga abantu bacu bari mu Rwanda ko vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma y’ibyo CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. U Rwanda na Uganda ni umwe iteka!”
Avuga urukundo akunda Umukuru w’Igihugu; yifashishije amafoto ya Perezida Kagame mu magabo yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda agira ati: “Abanyarwanda, nkunda Umusaza wanjye! Mumurinde uko byagenda kose!”
Mu 2022 Perezida Kagame yagabiye Gen Muhoozi inka z’inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw’Igihugu nyuma y’uruzinduko rugamije kuzahura umubano yari yagiriye mu Rwanda.
Nyuma y’umwaka agabiwe Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Kagame akunze kwita ‘Se wabo’ wamugabiye inka kuko zari zimaze kororoka zigera kuri 17.
Mu bihe bitandukanye Gen Muhoozi agenderera u Rwanda ariko mu ntangiriro za 2022 ni bwo yatangiye kujya asura Kigali, ndetse biza gutanga umusaruro kuko byabaye intandaro yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warazambye bituma byongera kugenderana.
