Tour du Rwanda: Uko byari byifashe mu muhanda Rusizi – Huye (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, isiganwa rya Tour du Rwanda 2025 ryakomeje gukinwa ku gace karyo ka Gatanu, gaturutse i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kerekeza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Aka gace kegukanywe n’Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira ikipe ya UAE Emirates Team.

Nk’ibisanzwe itsinda ry’abanyamakuru ba Imvaho nshya bakomeje gukurikirana Tour du Rwanda, ryahisemo kubera uko mu muhanda byari byifashe.

Abafana bari benshi babukereye bategereje kureba uko igare rinyongwa mu mihanda yo mu misozi n’imirambi ya Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Huye.

Abanyeshuri mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye ndetse n’abarimu bose bari ku muhanda bategereje kwihera ijisho abasore bari mu irushanwa rya Tour du Rwanda.

Polisi y’igihugu hirya no hino mu mihanda isiganwa ryanyuzemo bari mu kazi neza bafasha abaturage kureba Tour du Rwanda batekanye kandi n’abaririmo batekanye.

Mu Karere ka Huye hari ibihumbi by’abaturage bari baje kureba isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ndetse mu baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko bishimiye kwakira Tour du Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2025, abasiganwa bazahagurukira mu Karere ka Nyanza berekeza mu Mujyi wa Kigali ariko banyuze Nyanza, Kibugabuga, Bugesera bakomereze ku Irebero kuri Canal Olympia.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE