Kamonyi: Abazunguzayi bashima urubyiruko rwabubakiye isoko bakava ku muhanda

Abakoreraga ubucuruzi mu muhanda mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bashimira Urubyiruko rwari ku rugerero, rwabakuye mu muhanda aho bahoraga biruka n’inzego z’umutekano, rukabubakira isoko bacururizamo mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda.
Umwe muri abo bacuruzi bazwi ku izina ry’abazunguzayi, avuga ko ashimira Urubyiruko rwubatse isoko bakava ku gucururiza hasi no mu muhanda.
Ati: “Jyewe nta kuntu ntashimira Urubyiruko rudukuye mu muhanda no ku maduka aho twacururizaga duhanganye n’inzego z’umutekano hamwe n’izuba kimwe n’imvura, rwose barakoze kandi ndabifuriza amahoro n’iterambere rirambye.”
Mugenzi we na we avuga ko ashimira Urubyiruko rwabubakiye isoko rya Kabagesera mu Murenge wa Runda bakaba batandukanye no kwirirwa bacengana n’inzego z’umutekano.
Ati: “Impundu nyinshi ku rubyiruko n’Ubuyobozi bwarufashije none tukaba tuvuye mu muhanda aho twihishaga inzego z’umutekano cyane ko twakoreraga ahatemewe none ubu rwose nanjye ngiye gukora mfite umutima uri hamwe ku buryo ngiye gukora nkiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rushoje urugerero birimo n’isoko bigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakaba ari imbaraga zubaka Igihugu.
Ati: “Ibyakozwe n’urubyiruko rusoje urugerero ndahamya ko bigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakaba ari imbaraga zacu zubaka Igihugu, rero turabashimira ko mu minsi 43 Urubyiruko rwakoze byinshi bifasha mu mibereho myiza y’abatuye Akarere kacu ka Kamonyi.”
Usibye kubaka isoko, irerero ry’abana, urubyiruko rwari ku rugerero mu Karere ka Kamonyi rukaba rwarubatse n’inzu z’abatishoboye zigera kuri 13 n’ibindi bitandukanye bifite agaciro kangana n’amafaranga miliyoni zisaga 100.
