Uko imyidagaduro na Siporo byagiye bigongana na Politiki

Bikunze kuvugwa ko ibyamamare ari inyenyeri kubera ko akenshi ibyo bavuze kandi bashyizemo imbaraga bikwirakwira hose mu gihe gito kandi bigafatwa nk’ukuri, ibituma bamwe muri bo bashobora kwisanga bari muri Politiki mu buryo bubi cyangwa bwiza.
Muri iyi nkuru urasobanukirwa bimwe mu bikorwa byakozwe hagamijwe kwibasira Politiki z’ibihugu, bikagaragarira mu myidagaduro na Siporo mu rwego rwo kubyemeza abakunzi b’ibyo byamamare.
John Legend yasabwe guhagarika igitaramo yari afite i Kigali
Umuhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Legend, yataramiye i Kigali tariki 21 Gashyantare 2025, mu gitaramo cyabereye muri Bk Arena kikanitabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ni igitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, (Global Citizen), ubinyujije muri gahunda ya Move Africa, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB).
Cyari igitaramo kidasanzwe, kuko yaririmbiye abantu barenga ibihumbi 10. Mu gitaramo hagati yavuze amagambo yumvikanisha ko yamenye igisobanuro cya nyacyo cy’umuziki, kandi ko gutaramira mu Rwanda byaturutse ku rukundo afitiye abafana be.
Nubwo icyo gitaramo cyabaye cyiza, kikanishimirwa n’abakitabiriye, uyu muhanzi yari amaze igihe yakiriye ibaruwa y’Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Human Rights Foundation) imusaba guhagarika icyo gitaramo.
Ni ibaruwa yakiriye ku wa 7 Gashyantare 2025, kuri ‘Email’ ndetse hari aho bamubwira gufata umwanzuro wo kutagera mu Rwanda, nk’uko Tems wo muri Nigeria yabikoze, ku mpamvu zo gushinja u Rwanda kugira ingabo muri RDC zifatanyije n’umutwe wa M23, ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda budasiba kwamagana no kubihakana.
Tems yahagiritse igitaramo yari afite i Kigali
Umuhanzikazi w’umunya Nigeria, Tems, yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali, mu buryo bw’igitaraganya, atanga urwitwazo rw’uko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.
Ni igitaramo uyu muhanzikazi yagombaga gukorera i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, Gusa ku mugoroba w’itariki 30 Mutarama 2025, yandika kuri X ko igitaramo cye cyari kubera i Kigali yagihagaritse kubera amakimbirane y’u Rwanda na RDC, mu gihe intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, uherutse kwigarurira uduce dutandukanye tw’icyo gihugu.
Abahanzi nyarwanda mu mugambi wo gutegura gukomeza icyo gitaramo
Inkuru ya Tems yo guhagarika igitaramo yari afite i Kigali yitwaje ibyo atari afitiye amakuru neza, yababaje benshi mu Banyarwanda by’umwahariko abahanzi.
Tom Close abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko nk’abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kwishyira hamwe bagaca agasuzuguro ka Tems, bagategura igitaramo ku munsi n’ubundi yagombaga gutaramira i Kigali.

Yagize ati “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze.”
Ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru, Tom Close yavuze ko imyiteguro irimbanyije kandi igeze kure.
Tom Close avuga ko igitekerezo cyo gukomeza igitaramo ku munsi nyirizina kandi muri BK Arena bitari uguhangana na Tems, ahubwo ari ukwereka uwifuje ko kuri iyo tariki Abanyarwanda bazaba bari mu gahinda k’uko Tems ataje, bazahabwe ibyishimo nk’uko byari biteganyijwe.
Uburyo Luvumbu wakiniraga Rayon Sport yishimiye igitego
Abakunzi b’umupira w’amaguru n’abawukurikiranira hafi mu Rwanda, ntibazibagirwa ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 11 Gashyantare 2024, hagati ya Rayon Sports na Police FC, ubwo Héritier Luvumbu, yatsindaga igitego, ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.
Ni gikorwa cyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino, mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri burimo gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo.
Bijyanye n’uko amategeko ya FIFA mu gika cyayo cya kane abuza abakinnyi kugaragaza ibyiyumvo bya politiki ndetse n’amadini ku kibuga, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa guhana abakinnyi bagaragayeho iyi myitwarire, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwafatiye ibihano Luvumbu nyuma yo kumuhamagaza bukamusaba ibisobanuro.
Uyu mukinnyi yahise ava i Kigali, yerekeza iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Goma, ndetse ubwo yasesekaraga i Kinshasa, yakiriwe nk’intwari n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo.

