Rutsiro: Mu Mudugudu w’icyerekezo barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu baturage bashyizwe mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega mu Murenge wa Mushubati ho muri Rutsiro, barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka by’inzu batuyemo kuko ubu batabifite ngo bibabuza gukorera ibikorwa by’iterambere aho batuye bagakomeza kudindira.

Abo baturage bagaragaza ko babangamiwe cyane no kuba bamaze imya irenga 15 mu nzu barimo ariko bakaba batayafiteho uburenganzira nka ba nyirayo.

Nirere Clementine utuye muri uyu Mudugudu yagize ati: “Aha tuhamaze imyaka igera kuri 7, ni kenshi twasabye ibyangombwa byacu by’ubutaka bagahora batubwira ko bazabiduha. Ubu ntabyangombwa by’ubutaka tugira.”

Yakomeje agira ati: “Biratubangamira kuko bituma tutagira ibyo dukorera aha, uribaza uti uravugurura inzu itari iyawe? Bikakuyobera, ubuyobozi burabizi ahubwo twasaba ko badufasha tukabona ibyo byangombwa by’ubutaka vuba”.

Aba baturage bagaragaza ko hari bamwe muri bo bagura amatungo ariko bakabura aho bayororera bifitanye isano n’uko badafite uburenganzira ku butaka batuyemo ngo babe bakubakamo n’ibiraro byazo.

Ati: “Hari nk’uba afite ihene, akabura aho ayororera. Ziririrwa aha ariko ntaho kurara zifite. Ni ikibazo gikomeye kuri twe, twumva baduha uburenganzira ku butaka tukabasha gukoreramo n’ibindi bikorwa biduteza imbere kuko ubu tudafite ubushobozi bugahije kandi twakabaye tubona ahantu twakura amafaranga. Ntabwo nagura ihene ngo ndarane nayo kandi ari kuri Sima.”

Undi muturage utuye muri uyu Mudugudu, nawe agaragaza ko kutagira ibyangombwa by’ubutaka, bituma hari ibyo badakora.

Ati: “Nkanjye urabona mfite agatungo ariko iyo bwije ndagafata nkakajyana ku gacumbikisha kubera ko ubu aha ntashobora kuhubaka ikiraro kubera ko ubutaka kugeza ubu atari ubwanjye n’ubwo mbutuyemo. Badufashe kubona ibyangombwa by’ubutaka bw’aha dutuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukora n’inzego z’Umurenge wa Mushubati uyu Mudugudu wubatsemo, kugira ngo basure aba baturage bamenye ibibazo bafite ndetse babafashe.

Ati: “Turakurikirana turebe imyaka bamaze kuko ikintu cya mbere kiba kirimo ni iyo myaka. Na none bikajyana n’imiterere y’ahantu twabubakiye.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo tugiye gukorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushubati, dusure abo baturage, turebe uko ikibazo kimeze umuntu ku muntu, buri wese tumuhe umwanya atumenyeshe ikibazo afite tugikemure.”

Abaturage batuye muri uyu Mudugudu bagera ku ngo 36. Uyu Mudugudu wubatswe mu Murenge wa Mushubati, ukaba utujwemo imiryango yakuwe ahantu hatandukanye yari idafite ubushobozi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Gashyantare 28, 2025 at 8:40 pm

inzu za leta zigenewe abatishoboye. ntabwo ari gakondo yabo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE