U Rwanda rwasubije Suwede ku biruvugwaho muri RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Suwede ko izakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hakiri ibibazo by’umutekano muke. 

Ni ubutumwa buri mu itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yasohoye ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, isobanurira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Suwedi yari yasabye kugira icyo ivuga ku bivugwa ku Rwanda mu Ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Riti: “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje kubahiriza ingamba z’ubwirinzi zashyizweho mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwigaragaza ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda kandi rufite uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho mu mahoro n’umutekano rwirinda ko umutekano muke warugeraho uturutse muri RDC.”

U Rwanda rwavuze ko rwubaha imikorananire y’ibihugu kandi ruzi neza ko bifite uburenganzira bungana no kubaka amahoro arambye imbere muri byo.

Rwavuze ko bibaje kubona Suwedi yicecekera ibona Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa, kimwe n’Abanyarwanda bishwe biturutse ku ntambara ishingiye ku ivanguramoko yashojwe n’ubutegetsi bwa RDC.

U Rwanda rwavuze ko Suwedi na yo yifatanyije n’u Bubiligi mu kwirengaza gukemura ikibazo cy’Uburasirazaba bwa Congo giherewe mu mizi kandi uwo mutekano muke n’amakimbirane ukomeje kwigaragaza ko uteza ibibazo mu Karere.

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yavuze ko amakimbirane akomeje muri RDC, nyamara umuryango mpuzamahanga wananiwe gufata inshingano zo kuyakemura.

Yibukije ko mu 2024, Akana ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi (UNSC) kahaye umutwe w’ingabo za Loni wagiye kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) amabwiriza yo gufatanya n’ingabo za SADC kurwana mu ntambara bashyigikiye FARDC na FDLR n’abacanshuro b’abanyaburayi bose barwanya M23.

Yashimangiye ko iryo huriro risangiye kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, ivanguramoko no guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi rikaba rifatanyije n’ubutegetsi bwa Congo umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

U Rwanda rwibukije ko Umuryango mpuzamahanga wananiwe gukemura ibibazo bikomoka ku bufatanye bw’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa FDLR, ndetse ukaba ukomeje kugenda bigura ntege mu kwamagana ubwicanyi n’ihohoterwa ryibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ari byo bikomeje guteza ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwumvikanishije ko nubwo Loni yemeje ko ubwo bufatanye bwa FARDC na FDLR buriho ariko nta bihano yashyiriyeho Guverinoma ya RDC.

Ruvuga ko bitumvikana ukuntu ingabo z’igihugu cya RDC zifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe u Rwanda.

Iryo tangizo riti: “Umuryango Mpuzamahanga na Suwede irimo barabizi ko umutwe wa FDLR uteje ikibazo, kuko tariki ya 10 Kamena 2022 warashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda, nubwo ibyo Suwedi ibizi ntabwo yigeze yamagana ubufatanye bwa FDLR na FARDC, kubera iki?”.

U Rwanda rwavuze ko kuba umuryango mpuzamahanga waranze gufata icyemezo cyo gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo n’ihohoterwa ryibasira abaturage bikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazaba bw’icyo gihugu.

Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi yumvikanishije ko u Rwanda rukomeje kubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye no gutabara abari mu kaga aho ruherutse kwakira impunzi zahunze imirwano muri RDC zirimo abaturage  n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR, rubitaho hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwafashije guhunga no gusubira mu bihugu byabo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abacanshuro b’ab’Abanyaburayi basaga 300, barwana ku ruhande rwa FARDC muri RDC, nyamara bari bazanywe muri icyo Gihugu na Leta ya Congo, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.

Iti: “Suwedi birazwi ko yicecekeye, ubwo RDC yatumizaga abacanshuro bakaza kurwana mu Ntambara ihanganyemo na M23, nyamara ibyo binyuranyije n’amategeko.”

Yongeyeho iti: “Suwedi igomba kubaha no gushyigikira inzira z’Abanyafurika zigamije kunga abafitanye ibibazo muri RDC binyuze mu biganiro, nkuko inama ihuriwe n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyapfo (SADC) n’Afurika y’Iburasirazuba, EAC yabigaragaje ndetse n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Intego y’u Rwanda ni ukubungabunga umutekano no guharanira ko ivangura rishingiye ku moko mu Karere rirangira.”

Yavuze ko amakimbirane amaze igihe muri RDC aterwa n’uko ubutegetsi bwayo bananiwe inshingano zo kuyakemura ndetse u Rwanda rusaba ko n’umuryango mpuzamahanga ukwiye kutihanganira na gato uwo ari we wese uyagiramo uruhare.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE