Amarangamutima y’umuhanzi Gogo ukomeje kunyurwa n’urukundo rw’abafana

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu njyana ya Gospel, Musabyimana Gloriose uzwi ku izina rya Gogo wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Blood of Jesus’, avuga ko kuba atumirwa mu bitaramo no mu itangazamakuru hamwe n’urukundo akomeje kugaragarizwa n’abakunzi be, ari amateka Imana imukoreye, kandi abifata nk’agashya yashyize mu buzima bwe.
Aganira na Imvaho Nshya, Gogo yavuze ko igihe yabereyeho ubu ari bwo abona agiye kugera ku bikomeye.
Ati: “Mu mibereho yanjye yose ubu ni bwo ngiye kugera ahantu mbona hakomeye, ngahura n’abantu ntari nzi kandi nkunda na bo bakankunda. Ubwo rero ndumva ari agashya Imana ishyize mu buzima bwanjye, kandi igenda impindurira amateka mu buryo butandukanye. mbishimira Imana.”
Gogo avuga ko azakomeza gutaramana n’abakunzi be, kuko bimwe mu bihe akunda ari ibyo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati: “Umuntu wese unkunda namubwira ngo ajye aza duhurire mu bihe nkunda cyane, kuko kimwe mu bintu nkunda harimo kuramya no guhimbaza Imana, tugahura tugatera iby’isi umugongo, tugasenga, tukongererwa imbaraga mu bugingo bwacu.”
Gogo ararikira abakunzi be kwitegura kumufasha bakarushaho guhimbaza Imana, bakayihamya imbere y’abantu, baba abayemera cyangwa abatayemera.
Ati: “Icyo banyitegaho nta kindi ni ukumva ijambo ryose rizanturuka mu kanwa nyiramya, nyihimbaza, ntanga ubuhamya nkayihimbaza nta bwoba nta soni.”
Uretse indirimbo ‘Blood of Jesus’ yatumye amenyekana cyane, uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zirimo Uwo mwana, Uwiteka, n’izindi avuga ko arimo gukora ariko atarashyira ahagaragara.
