Rusizi: Umuhanda Cyapa-Mibilizi ubangamiye bikomeye abawukoresha

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi bafite inyungu ku ikoreshwa ry’umuhanda Cyapa-Mibilizi, bavuga ko wangiritse bikomeye ukaba ubangamiye cyane abawukoresha, cyane cyane ko n’imodoka ya Coaster yawunyuragamo itwaye abagenzi itakihanyura.

Uwo muhanda w’ibilometero bigera kuri 15, ukoreshwa cyane cyane n’abaturage b’Umurenge wa Kamembe n’Imirenge yose iwukoraho bahanyura bajya mu isoko rya Bambiro mu Murenge wa Nyakarenzo, ibitaro bya Mibilizi bakomereza mu Mirenge ya Gitambi, Muganza na Bugarama, Mururu na Nyakarenzo.

Abo baturage basaba ko washyirwamo kaburimbo ibibazo uteza bigakemuka kuko ari umwe mu mihanda ifatiye runini Akarere ka Rusizi.

Kuba usa n’utakiri nyabagendwa,abaturage b’Imirenge iwukoresha bagaragaza ko ubuhahirane bw’Imirenge myinshi busa n’ubwahagaze, bikanatuma ibitaro bya Mibilizi nta mukozi uhatinda avuye ahandi kuko abenshi mu babikoramo bataha I Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

Kuba imodoka yabatwaraga itakihanyura, ikarinda kuzenguruka, bigatuma abaganga bagombye kujya gukorera muri ibyo bitaro bahitamo gukorera mu bigo nderabuzima bya hafi y’umujyi.

Mugabo Yves  ukorera mu gakiriro ka Rusizi ati: “Ni umuhanda muremure uva mu mujyi wa Rusizi ukanyura mu Tugari twinshi tw’Umurenge wa Mururu, ugafata Nyakarenzo,ukagera ku bitaro bya Mibilizi ufata n’Imirenge y’ikibaya cya Bugarama. Wanagirira akamaro gakomeye cyane ab’indi Mirenge kuko uri mu marembo y’Imirenge myinshi y’Akarere.”

Yunzemo ati’’ Ariko ikibabaje cyane usa n’utakiri nyabagendwa cyane cyane muri bihe by’imvura nyinshi. Nk’ubu nta ntebe, igitanda cyangwa ikindi kivuye aha mu gakiriro imodoka yatwara ngo ikigeze mu bice bigana Mibilizi. Bisaba kugitwara ku mutwe na bwo imvura itaguye. Reba rero gutwara akabati ku mutwe ibilometero 15. Namwe murumva uburyo ari ikibazo gikomeye cyane.’’

Iririkumutima Solange ucururiza mu isoko rya Bambiro mu Murenge wa Nyakarenzo anawutuyemo , avuga ko igihe cyose uyu muhanda ugipfapfanye, abaturage ba Nyakarenzo bazahora mu bukene bukabije.

Ati: “Muri abahinzi b’abanyamurava mu mbuto n’imboga n’indi myaka irimo imyumyati, bitoki n’ibindi. Bisa n’ibidashoboka ko abaturutse I Kamembe baza kuduhahira kuko ni bo bafite amafaranga menshi. Turahinga bigapfa ubusa kubera kubura isoko rigari rya Kamembe. N’ibi ducuruza hano dufite umuhanda mwiza uduhuza n’umujyi imikorere yarushaho kunoga.’’

Bavuga ko igihe uyu muhanda waba ukoze neza,imodoka z’ingeri zose ziwucamo, ubwigunge babusezerera,cyane cyane ko nk’abo mu murenge wa Mururu bashyizwe mu gice cy’umujyi wa Rusizi ariko nta cyerekana ko bari mu mujyi kubera kutagira umuhunda ubahuza n’umujyi rwagati.

Ngamije Emmanuel wo mu Kagari ka Miko,umurenge wa Mururu ati’’  Nk’ubu twitwa ko turi  umurenge washyizwe mu mujyi wa Rusizi,ariko kubera ubwigunge turimo ntitwiyumva nk’abanyamujyi.

Tureza tukabura abaguzi, turajya ku bitaro bya Mibilizi tukabura abaganga, nta gikoresho cy’ubwubatsi cyangwa ububaji gituruka mu mujyi cyatugeraho, n’ibindi byinshi duhomba kubera   iyangirika ry’uyu muhanda. Bawudushyiriyemo kaburimbo twawubyaza umusaruro ufatika.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Habimana Alfred avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri, ariko ko  uri mu yihutirwa Akarere kagomba gukora.

AtiNi umuhanda wakozwe udafite inzira z’amazi uyu munsi ukaba ugenda wangirika. Mu muganda turawukora ,tukagerageza gukoresha imbaraga ariko uri mu mihanda izakorwa  muri gahunda y’imyaka 5 dufite,aho ingengo y’imari yabonekera wahita ukorwa.’’

Ku kuba washyirwamo kaburimbo, Yagize atoByaterwa n’ubushobozi ariko icyo twifuza ni uko washyirwamo kaburimbo kuko kuvuga ko umuhanda ukoze  neza ni uko uba ukoze mu buryo burambye,buri ku rwego rwo hejuru.

Mu gihe ariko ubushobozi bwo kuyishyiramo butaraboneka haba hakozwe ibindi bituma uba nyabagendwa, bitewe n’ubushobozi buhari,ikazashyirwamo ugendwa.’’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE