Nyagatare: Abaturage ba Mugali bashimye ko isezerano bahawe ryo gucanirwa ryubahirijwe

Abaturage b’Umudugudu wa Mugali, Akagali ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira ko nyuma yo kwizezwa gucanirwa bitarenze ukwezi kumwe ubu batangiye kugerezwa cashpower ku nzu zabo.
Tariki ya 12 Gashyantare ni bwo ikinyamakuru Imvaho Nshya cyasohoye inkuru y’aba baturage bagaragazaga ko babangamiwe no kuba baragejejweho amapoto y’amashanyarazi ariko amezi akaba yari ashize ari atatu bataracanirwa.
Binubiraga kuba imishinga bari batekereje ko bakora babikesha amashyanyarazi yabaye inzozi ziheze mu bitekerezo, bakaba barasabaga ko bahabwa cashpower bagacanirwa.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashyanyarazi ishami rya Nyagatare bwatangaje ko ibikoresho byashize ariko basabye ibindi kugira ngo bakomeze umushinga wo guha abaturage amashanyarazi.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwari bwatangaje ko bwaganiriye n’umufatanyabikorwa wabo mu gutanga amashyanayarazi bwizeza abaturage ko ko bitarenze ukwezi kumwe baba bacaniwe.
Kuri ubu abo baturage bafite akanyamuneza nyuma yuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025 abakozi ba REG bazindukiye muri uwo Mudugudu bazanye ibikoresho ndetse batangira akazi ko kugeza amashyanyarazi mu ngo z’abaturage.
Abaganiriye n’imvaho nshya bashimiye ubuyobozi bwabumvise ndetse n’ubuvugizi bakorewe.
Kayinamura Laurent yagize ati: “Turashima ko ikibazo twari dufite gikemutse.Gutabaza ntabwo byari ukwivumbura ahubwo ni uko twari tunyotewe no kuba natwe twaca ukubiri n’ikizima iwacu mu ngo. Ubu turi gufata cashpower kandi batangiye kuzimanika ku nzu.Turarara ducanye. Ntabwo nongera kwambuka njya gucagingisha telefoni hakurya iriya.”
Mutuyemariya Esther na we yagize ati: “Turanezerewe pe.Ubu natwe hari ahandi tugeze. Abafite imishinga iciriritse yashoboraga gukorwa hifashishijwe amashanyarazi buracya bayitangiye. Birashoboka ko ntawuzongera gukenera gukoresha urugi ngo akore urugendo rurerure, bizorohereza ukeneye serivisi ariko binafashe ufite ubwo bumenyi wari ubwicaranye yarabuze uko abushyira mu bikorwa.”
Tuyizere Emmy agira ati: “Reka mbanze nshimmire ubuyobozi bwatwumvishe bukaba bushoboye kudukemurira ikibazo tunashimira ubuvugozi Imvaho Nshya yadukoreye ubuvugizi ubu tukaba tugejejwehoumuriro.
Intego dufite ni uko tugiye kubyaza musaruro iki gikorwa remezo tugejejweho, bikadufasha mu buryo busanzwe ariko bikanadufasha mu guhanga imirimo idufasha gutera imbere.
Gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare bigeze ku kigero cya 77%, aho ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hari indi mishinga migari iteganyijwe muri uyu mwaka izatuma imibare y’abagerwaho n’amashanyarazi bakomeza kwiyongera.


David says:
Gashyantare 28, 2025 at 12:40 pmTwishimye cyane🇬🇦🇬🇦🇹🇿🇬🇦