Huye: Aratakambira abagiraneza kumufasha akabona inzu n’icyo gutungisha umwana

Uwamariya Sandrine ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buza rimwe na rimwe avuga ko ubuyobozi n’abagiraneza bamufasha akabasha kubona aho kuba n’icyo kurya kuko inzu acumbitsemo we n’umwana w’imyaka itatu yenda kubagwaho.
Avuga ko nyuma yo guterwa inda mu buryo atazi kuko abazimuteraga bamufatiranaga yagize ikibazo cy’uburwayi ndetse kuri ubu amaze kubyara abana 2 muri ubwo buryo, akaba abayeho mu buzima butari bwiza bwo kurara mu nzu igiye kugwa nayo acumbitsemo, akayibanamo n’umwana we w’imyaka 3 kuko undi yabyariye muri ubwo buzima se yamutwaye.
Ati: “Ntaho ngira ho kuba, gutunga uyu mwana bisaba gusaba mu baturanyi, ubu iyi kawunga ubona arimo arya ni umukecuru utuye hano inyuma uyimpay nanjye nsoroma dodo aho hepfo mu rutoki ngo ndebe ko yarya, umuryango wanjye wose waranyanze unyita umusazi, kandi narakize sinkirwaye kuko ubu mbonye n’icyo gukora nagikora.”
Ingabire Divine umwe mu baturanyi ba Uwamariya, avuga ko ubuzima abayemo bubatera impungenge.
Ati: “Nta kintu agira na kimwe akora kugira ngo abeho, abantu bamwita umusazi (ufite ubumuga bwo mumutwe), kubaho ni ugusaba twe duturanye na we, reba inzu araramo n’uwayiguhera ubuntu ntiwayemera, kandi ikibabaje ni uko yayicumbikiwemo na se wabo! Tugira impungenge zuko n’uriya mwana ashobora kuzamuta mu gihe yaba yongeye kurwara, muri make akeneye abantu bamwitaho ndetse naho aba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko ikibazo cy’uwo muturage bagiye kugikurikirana bahereye ku muryango uyu mubyeyi avukamo cyane ko bigaragara ko wamutereranye.
Ati: “Uburyo bw’imibereho tuba dufite amakuru y’abafite ibibazo bitandukanye. Gusa Uwamariya we tugiye kumufasha tubanje kureba uko umuryango we avukamo umeze niba utaramutereranye, tunarebe ni izihe mbogamizi umuryango ufite kugira ngo ibyo bibazo byose afite tubikemure twifashishije umuryango tunarebe ko hari n’ikibanza twabona tukamwubakira.”
Uwamariya usaba ubufasha avuga ko ari imfubyi kuri se ndetse nyina yamusize akajya gushaka undi mugabo, akagira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ikindi ngo ni uko nyuma yo kugira umuryango umwihakana ibiri no mu biituma abayeho mu buzima bubi.
