Burera: Abaturiye ikimpoteri gifatanye n’ubwiherero bazambijwe n’umunuko

Abaturiye isoko rya Nyagahinga riherereye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga, Akarere ka Burera; bavuga ko babangamiwe no kuba isoko ritagira ikimpoteri, byatumye bagishyira hamwe n’ubwiherero buri hagati y’ingo bukomeje kubateza umunuko n’indwara zinyuranye.
Iki kimpoteri kiri mu Kagari ka Nyagahinga neza hagati mu ngo z’abaturage hakiyongeraho no kuba cyegeranye neza n’ubwiherero rusange ngo hari n’abaza kuhiherera kubera ko n’ubwo bwiherero na bwo burimo umwanda ngo hari abaza basanga bwanduye bakigira mu kimpoteri.
Nizeyimana Emmanuel yagize ati: “Isoko rya Nyagahinga uko urireba mu myaka 17 rimaze ryubatswe hano nta kimpoteri rusange kigira, ubwiherero na bwo ni ugukora urugendo kuko kuva mu isoko ugerayo ntubura iminota 5, ntacyo byari bitwaye, ariko ikibazo cyo kuba nta kimpoteri rusange kigira kugeza ubwo baza kumena imyenda mu ngo zacu nabwo imbere y’ubwiherero biduteza umwanda n’umunuko hano, iri soko twifuza ko ryashakirwa ikompoteri rusange.”
Uwamahoro Ester (izina yahawe) ni umwe mu baturiye iki kimpoteri avuga ko iki kimpoteri kiri hagati mu ngo kibabangamiye cyane.
Yagize ati: “Iki kimpoteri kuba imyanda ivamo yivanga n’iyo mu bwiherero biduteza ikinuko, nta muntu wavuga ngo yajya hanze iyo izuba rimaze kuva, ntawatekera hanze, amasazi ni ukuza akiroha mu nkono no mu biryo, ubu kubera guhumeka umwuka mubi bamwe bahora bakorora, ubuyobozi nibutandukanye ubwiherero n’ikimpoteri.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ikibazo cy’amasoko atagira ibimpoteri rusange bukizi, hari gushakwa umuti
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mwanangu Theophile yagize ati: “Kuri ubu turimo gufatanya na PSF Burera, kugira ngo habe haboneka ikimpoteri rusange cy’Akarere, dutandukanye imyanda ibora n’itabora hagamijwe kubungabunga ibidukikije, mu Mirenge turimo kubafasha kugira ngo babone ibimpoteri rusange n’ahandi dufite gahunda yo kubishyiraho ndetse no kuri iryo soko twazareba aho kijya kuko nko kuri santere ya Kidaho mu Murenge wa Kagogo twamaze kuhubaka ikimpoteri nk’icyo.”
Muri rusange amasoko yo mu karere ka Burera, nta bwo agira ibimoteri ruysange ndetse n’ubwiherero bwujuje ibyangombwa, aha ngo akaerere kakaba karihaye intego yo kubishaka, ariko nanone kagasaba abaturage gukomeza kurangwa n’isuku muri byose.
