Kera kabaye isoko rya Gisenyi rigiye gutangira gukorerwamo (Amafoto & Video)

Isoko rya Gisenyi riherereye mu Karere ka Rubavu, rimaze imyaka hafi 15 ritaruzura, ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko mu kwezi kwa Kamena 2025 isoko ritangira gukorerwamo kuko ngo ab’inkwakuzi batangiye gusaba imyanya yo gukoreramo.
Imvaho Nshya yasuye aharimo gukorerwa imirimo ya nyuma yo kubaka isoko, isanga imirimo igeze kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ahamya ko isoko rya Gisenyi mu nyubako imbere harangiye, hasigaye gusiga amarangi n’amakaro.
Yagize ati: “Turateganya ko iri soko ukwezi kwa Gatanu kuzasiga ryarangiye. Tugeze mu mirimo ya nyuma ari na yo yo gusoza; ari yo yo gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri, amakaro no gutunganya hanze.”
Akarere karimo gutegura amasezerano kazagirana na rwiyemezamirimo uzakora iyo mirimo bitarenze icyumweru gitaha.
Mulindwa yagize ati: “Ikindi nuko turimo gushaka rwiyemezamirimo uzahagararira abashoye imari muri iri soko, gutanga imyanya, kurikurikirana ndetse n’imicungire yaryo. Ibikorwa byose bisigaye turimo kubikorera rimwe ku buryo mu kwa Gatandatu isoko rizaba ririmo gukora neza, ibi byose mureba byavuyeho hakingurutse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko isoko rya Gisenyi rifite amateka maremare kuko rimaze imyaka isaga 10 ryaratangiye kubakwa kuko ryatangiye kubakwa mu 2012 rikaba ritararangira.
Mu byatumye isoko ridindira, Mulindwa avuga ko hari abatangije isoko bagezemo hagati birabananira, abandi bajyamo na bo birabananira.

Ikindi kibazo giheruka ngo ni umutingito wabaye ukagera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu noneho bituma inyigo yongera gusubirwamo kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora kugirwaho ingaruka n’imitingito.
Ati: “Ryari ryarashyizweho amakaro ryarakinzwe rigiye gutahwa, habaye umutingito abantu babona ubukana bwaryo, basanga uko ryari ryubatse bitari bihagije nibwo hajemo imirimo yo kurikomeza.
Turongera dusubira mu nkingi zaryo turarikomeza kugira ngo rizabe ari isoko ridashobora gusenywa n’umutingito uwo ari wo wose ugereranyije n’imitingito yabaye muri aka Karere mu myaka myinshi ishize, ni icyo cyabiteye.”
Mujawamariya Clemence ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu avuga ko bishimiye kubona isoko rya Gisenyi ririmo rirangira ngo bakaba bafite icyizere cyuko rizatangira vuba.
Ibi abihuriraho na Rwasamanzi Patrick uranguza ibinyobwa byo muri alimentation, aho avuga ko nta kabuza babona isoko risa nirigeze ku musozo.
Yagize ati: “Imirimo yo kubaka isoko tumaze kubona ko igeze kure kuko biraduha icyizere kuko nkanjye n’abo dufatanyije ubu bucuruzi twamaze gusaba Akarere umwanya wo gukoreramo nubwo tutarasubizwa.”
Ku ikubitiro iyubakwa ry’Isoko rya Gisenyi ryatwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu ngengo y’imari Leta igenera Akarere.
Nyuma yaho ubwo ryegurirwaga abashoramari, na bo bashyizeho miliyari 1 na miliyoni 300 Frw asa nk’abaye impfabusa kuko ibyo yakoreshejwe byasenywe ubwo hakosorwaga amakosa yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA).
Mu bikorwa byo gukosora no kurangiza inyubako yose y’Isoko rya Gisenyi Akarere ka Rubavu kongeye gushoramo miliyari 1 na miliyoni 500 Frw.












Irambona obed says:
Gashyantare 28, 2025 at 11:10 amni byo kwinshimira kuba imirimo yo kubaka isoko igera kumusozo kuko bizongera abikorera maze abatanga imisoro barusheho kwiyongera ubundi turusheho kwiyubakira ubukungu butanegajega.
Irambona obed says:
Gashyantare 28, 2025 at 11:11 amni byo kwinshimira kuba imirimo yo kubaka isoko igera kumusozo kuko bizongera abikorera maze abatanga imisoro barusheho kwiyongera ubundi turusheho kwiyubakira ubukungu butanegajega.