Tanzania: Uwishe umugore we akamutwika yahanishijwe kwicwa amanitswe

Urukiko Rukuru, Dar es Salaam, muri Tanzania rwakatiye umucuruzi Khamis Luwonga w’imyaka 38, igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, Naomi Marijani, yarangiza akanamutwika.
Ikinyamakuru The Citizen, cyatangaje ko mu rubanza rw’ejo hashize ku wa 26 Gashyantare 2025, Umucamanza Hamidu Mwanga, yemeje ko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso simusiga, harimo n’ibyo Luwonga ubwe yiyemereye avuga ko yishe umugore we ndetse akanatwika ibisigazwa by’umubiri we.
Urukiko rwagaragaje ko nyuma yo kumwica yamutwikishije imifuka ibiri y’amakara nyuma ibisigazwa bye akabijyana kubitaba mu murima we ubundi ateraho insina.
Abatangabuhamya 14 bashinje Luwongo icyo cyaha ndetse Ubushinjacyaha nabwo bwari bufite ibimenyetso simusiga 8 by’ibisigazwa by’umubiri wa Naomi.
Gusa Luwongo ubwo yahabwaga umwanya wo kwiregura yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko umugore we yataye urugo kandi akiriho.
Agaruka ku bisigazwa by’umubiri we yavuze ko ibyo bagaragaje atari iby’umugore we ahubwo ari iby’inyamanswa bashobora kuba barasanze mu isambu ye kandi ko na Laboratwari ya Leta ipima ibimenyetso yananiwe kugaragaza neza niba ari umugore we koko.
Umucamanza Mwanga yashimangiye ko mu mategeko ya Tanzania, igihano cyonyine gikwiye icyo cyaha gikomeye ari ukwicwa amanitswe.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu twakatiye Khamis Luwonga uzwi ku izina rya Meshack, kwicwa amanitse kubera kwica umugore we Naomi Marijani.”
Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Luwonga yivumbagatanyije mu rukiko ariko Mwanga amutegeka guceceka byanze hitabazwa abashinzwe umutekano.
Umushinjacyaha Mukuru, Ashura Mnzava, yasabye ko ibisigazwa bya Naomi byari byarabitswe nk’ibimenyetso simusiga byashyikirizwa umuryango we kugira ngo bishyingurwe mu cyubahiro.
Robert Marijani, mwene wabo wa nyakwigendera, yemeje ko umuryango we uzamushyingura ariko amarira hanze y’urukiko yari yose gusa nanone banyurwa no kuba babonye ubutabera.
Luwonga, wari utuye i Kigamboni, Dar es Salaam, akaba yari yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we, Naomi Marijani ku ya 15 Gicurasi 2019.
