Abarimo Umuramyi Emmy Vox bateguye igitaramo ngarukakwezi cya Gospel

Abarimo umuramyi Sibomana Emmanuel uzwi cyane nka Emmy Vox bateguje igitaramo cyo kuramya, guhimbaza Imana no gusangira ijambo ry’Imana hagamijwe gufasha abatarakizwa kwakira agakiza, kikazajya kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Ni igitaramo cyiswe ‘Kigali Gospel Night’ kizajya gitegurwa n’itsinda ryitwa Vox Entertainment group, kigamije gufasha abakirisitu kubona aho batangirira weekend.
Ubwo yari mu kiganiro ni itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 26 Gashyantare 2025, umuyobozi wa Vox Enterinment Group, Benjamin Tousin, yavuze ko ari igitaramo kizafasha abakirisitu kutigunga, bakabona aho batangirira weekend, bikabarinda kujya aho badakwiye kujya.
Yagize ati: “Kigali Gospel Night, ni igitekerezo twagize dushingiye ku kuntu tubona muri iyi minsi abakirisitu benshi batagira aho kwidagadurira bavuye mu kazi cyangwa mu yindi mirimo yabo, twibaza tuti ese abakirisitu twe ntitwemerewe kugira aho twasohokera tukahagirira ibihe byiza, ni uko twabitekerejeho.”
Akomeza agira ati: “Tubona ko bikwiye ko tuyitangiza aho umukirisitu wese ashobora gusoza gahunda ze z’icyumweru, ntube uwa Gatanu wo gutaha mu rugo ngo wigunge wicwe n’irungu, bibe impamvu yo kumva no kujya mu zindi gahuda zikujyana aho utakagombye kuba uri, ukaba wakwegera bagenzi bawe mugasenga mukanaramya Imana.”
Ni igitaramo bavuga ko kitazabamo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo hazajya habamo no kumva ijambo ry’Imana ku buryo abazajya bitabira icyo gitaramo bifuza kwakira agakiza bazajya bafashwa, kandi bagakomeza gufashwa gusobanukirwa no gukura mu buryo bw’agakiza.
Biteganyijwe ko ‘Kigali Gospel Night’, izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, ikazabera mu Mujyi wa Kigali, muri Hill Top Hotel.
Muri uwo mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, hazagaragaramo abahanzi batandukanye barimo Emmy Vox n’itsinda rye, Pastor Mugisha Jackson, uzigisha ijambo ry’Imana, umuhanzi uri mu bakizamuka Musabyimana Gloriose wamenyekanye mu ndirimbo ye yise ‘Blood of Jesus’ umukinnyi wa filime Willy Ndahiro n’abandi.
Bimwe mu byo igitaramo cya ‘Kigali Gospel Night’, kigamije harimo no gushyigikira impano zikizamuka kugira ngo abazifite zibagirire akamaro.
