Abakorera mu Mujyi wa Rubavu baravuga imyato Tour du Rwanda  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, isiganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, ryageze mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aho abakorera muri uyu Mujyi bishimiye kwakira iri siganwa.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko iri siganwa ryatumye bacuruza abandi bakavuga ko hari byinshi baryungukiyemo batari bazi.

Uwase Diane umuvuzi akaba n’umucuruzi w’imiti y’amatungo mu Mujyi wa Rubavu, avuga ko bishimiye cyane kubona amagare abasanga muri Rubavu.

Yagize ati: “Twishimye cyane kuba amagare yadusanze hano iwacu, twabonye amasosiyete menshi tutari tuzi ibyo bakora.”

Akomeza avuga ati: “Twamenye ko uyu munsi ushobora kwishyura ukuye amafaranga kuri kode ukayishyura kuri kode ku buryo tugiye kujya dushishikariza abakiriya bacu kwishyura amafaranga bakoresheje kode ndetse twajya no kurangura, tukarangura dukoresheje kode.”

Undi na we waje kureba isiganwa ry’amagare yavuze ko n’abacuruzi b’ibyo kurya babonye abakiriya hakiyongeraho n’abatwara abantu ku binyabiziga.

Ati: “Umuturage bimusigira inyungu y’amafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Niyigaba Albert ufite amacumbi mu Mujyi wa Rubavu avuga ko ibyumba byose kuva ku wa Kabiri byari byuzuye kandi ko na bagenzi be babonye abakiriya benshi.

Avuga ko abo baganiriye bose bamubwiye ko amahoteli yuzuye ndetse n’inzu zakira abantu (Guest Houses) nazo zari zuzuye.

Ati: “Uretse kuba twabonye ibyishimo by’igare ariko twanacuruje kuko nkanjye ibyumba byanjye byose byuzuye ndetse n’abo twaganiriye bambwiye ko na bo ibyumba byabo byamaze kuzura.”

Bakuramutsa Claudine ukorera muri Rubavu na we ahamya ko bishimiye kwakira Tour du Rwanda cyane ko abantu baje kwamamaza bityo bakarushaho kumenya byinshi batari abazi.

Ati: “Twabonye abahanzi dukunda, twabonye amanyamakuru twabonaga kuri televiziyo, uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo kuko abantu babonye vayibu.”

Akarere ka Rubavu kahamirije Imvaho Nshya ko kakiriye neza Tour du Rwanda kuko ngo yaje guhesha agaciro Umujyi wako usanzwe ari Umujyi w’Ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko abanyarubavu bakunda siporo akaba ari yo mpamvu bakiriye neza isiganwa mpuzamahanga ry’amagare.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Tour du Rwanda yatuzaniye abashyitsi benshi, amahoteli yacu yose yabonye abakiriya, abantu bacuruje ibintu bitandukanye kuko ntabwo abantu baje kureba amagare gusa, baje no gutembera.

Barajya mu mahoteli, barajya kwishimisha ku mazi ariko baraza no kurara muri Rubavu, baraza gukoresha imodoka za Rubavu baraza gukoresha ibintu byose biba muri Rubavu, mu by’ukuri ni byiza cyane turabyishimiye.”

Kuri uyu wa Kane abasiganwa barahagurukira mu Mujyi wa Rubavu berekeza mu Karere ka Karongi aho bazaba bakina agace ka Kane ka Tour du Rwanda.

Diane umuvuzi akaba n’umucuruzi w’imiti y’amatungo mu Mujyi wa Rubavu, avuga ko bishimiye cyane kubona amagare abasanga muri Rubavu
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu
Abacuruzi mu Mujyi wa Rubavu babonye ibyashara

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE