Ruhango: Barasaba ko bakubakirwa isoko rijyanye n’igihe bakareka gucururiza ku gasozi

Abatuye Akagali ka Munanira mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ikibazo cyo kuremera isoko ku gasozi, bituma mu gihe cy’imvura n’izuba ibicuruzwa byabo byangirika.
Hakizimana Samuel ni umwe mu bagaragaza iki kibazo cyo kutagira isoko rijyanye n’igihe riremera ku musozi bibagiraho ingaruka zirimo no kuba banyagirwa mu gihe cy’imvura.
Ati “dufite ikibazo cy’isoko, iri soko rimaze igihe kinini ritubakiye, ibyo bitugiraho ingaruka kuko ibicuruzwa byacu birahangirikira cyane cyane mu gihe cy’imvura, ndetse na ba peresebuteri ntibabona uko basoresha kuko nta muntu ufite ikibanza cye kizwi,aho ucururije uyumunsi siho ucururiza ejo kuko ni ku gasozi”.
Nyiransabina Rose na we avuga ko bakwiye kugira icyo bakorerwa bakabona isoko kugira ngo ibihombo bagira mu gihe cy’imvura biveho.
Ati: “Iri soko birakwiye ko ryubakwa ndetse biranakenewe, nakuze ndibona hano rimeze uku, ni agasozi kuko uhageze ritabaye ntiwamenya ko ari mu isoko, rero turifuza ko baritwubakira kugira ngo mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byacu bidakomeza kujya byangirika cyangwa ngo natwe tunyagirwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, avuga ko kuryubaka bigiye gushyirwa mu byihutirwa Akarere kagiye gukora kugira ngo abo baturage bavanwe kuri ako gasozi.
Yagize ati: “Umwaka utaha w’ingengo y’imari igihe nk’iki mbijeje ko tuzagaruka hano twicaye mu isoko mwifuza kuko rizaba ryaratangiye kubakwa kandi turabibona ko murikeneye, nuko cyari igihe kitaragera, mushonje muhishiwe”.
Iryo soko ryo mu Kagali ka Munanira mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, riremwa n’abatuye uwo Murenge, abaturuka mu Karere ka Karongi bambutse uruzi rwa Nyabarongo, abaturuka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza ku buryo riramutse ryubatswe byafasha abaricururizamo n’abarirema.

Aloysdumimana says:
Gashyantare 27, 2025 at 12:51 pmNibyo rwose uryosoko riracyenewe cyane kuko ntaho wabona wicyinga izuba nimvura kd bakana hashyi ubwiherero rusajye kuko bakoresha ubwakagali ka munanira bityo mugihe hafunze bakiyambaza abaturanye