Rusizi: Afungiye gukubita no gukomeretsa umugore we bapfa ihabara

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mbanyenimana Job w’imyaka 48, wo mu Kagari ka Rasano, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bweyeye akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we Mukamuganga Verdiana w’imyaka 47, bapfuye ihabara yasanze riryamanye n’umugabo we.

Ni umugore we basezeranye byemewe n’amategeko, bafitanye abana 7 n’abuzukuru 2, akaba yaramubitiye aho bacururiza kuri santere y’ubucuruzi ya Kabuga, Akagari ka Rasano, ku wa 23 Gashyantare 2025.

Aganira na Imvaho Nshya ku itariki ya 25 Gashyantare 2025 aho yari arembeye ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, agiye kujyanwa mu bitaro bya Bushenge kuko yari amerewe nabi.

 Mukamuganga Verdiana yavuze ko umugabo yamufatanyije n’iryo habara rye, bakamukubitira kuri iyo santere y’ubucuruzi, ubwo yari agiye kumufasha gucuruza, amaze kumugwa gitumo n’uwo mugore avuga ko basambaniraga muri iyo nzu, witwa Nyirandagijimana Triphine.

Ati: “Ninjiye musangana n’uwo mugore Nyirandagijimana Triphine basangirira muri iyo nzu, nari nsanzwe nkeka ko basambana, bambonye basangiriraga inzoga muri iyo nzu, bayivamo bajya mu kabari k’uwitwa Nambajimana Divine.

Bigeze mu ma saa mbiri z’ijoro ngiye kumureba mu kabari ngo dutahe ndababura bombi, ndagaruka, mbumva mu cyumba cyo hepfo muri butike yacu, nkinguye mbagwa gitumo basambana.’’

Yongeyeho ati: “Ari umugabo wanjye, ari n’uwo mugore baramfatanyije barankubita, umugabo ankubita ikintu ntamenye mu gahanga amaraso aravirirana, anankubita ivi mu kiziba cy’inda, aransohora anankurubana hasi, ari bwo nanumvaga meze nk’uwataye ubwenge, banjyana ku ivuriro ry’ibanze rya Rasano bamyohereza ku kigo nderabuzima cya Bweyeye naho babona nkomerejwe banyohereza ku bitaro bya Bushenge.”

Mukamuganga avuga ko atari ubwa mbere amucika kubera amahabara.

Ati: “Si ubwa mbere anshika kubera amahabara ye, kuko hari hashize imyaka 3 agarutse aho yari yantaye ajya mu Bugarama, ahazanira undi mugore, bamaranye umwaka n’igice aragaruka,ngira ngo  noneho araje ngo twubake ingeso azireke, ariko ndabona bikomeje kwanga.’’

Nyiri akabari bari bagiye kunyweramo we yagize ati: “Baje gusohoka koko umwe ukwe undi ukwe mu ma saa mbiri z’ijoro, jye nkomeza akazi kanjye, mu kanya umugore aza kubareba mubwira ko bagiye, hashize akanya numva barwanira mu nzu bakoreramo n’uwo Triphine barwana.

Umugabo akomeretsa umugore we bikomeye ku gahanga, bamujyana kwa muganga, umugabo arataha n’uwo mugore bavugaga ko basambanye ataha iwe, ariko ibyo kuba yarabafashe basambana sinabihagararaho, simbizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, avuga ko aho bamenyeye ko umugabo yahohoteye umugore we, amukubita akanamukomeretsa, bihutiye kumufata ashyikirizwa RIB,sitasiyo ya Bweyeye umugore ajyanwa kwa muganga.

Ati: “Ni urugo rusanganywe amakimbirane. Ubusanzwe iyo umuntu avuga ko afite ibimenyetso ko uwo bubakanye urugo amuca inyuma, abiregera urukiko rukabifataho umwanzuro. Ubwo ikibazo cyabo kiri mu bugenzacyaha, tureke bukore akazi kabwo,ibindi bizakurikiraho.’’

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane kuko asenya atubaka kandi n’abayagiranye bagana ubuyobozi aho gushaka kuvutsanya ubuzima cyangwa kubwangiza, byananirana bakagana ubutabera.

Mukamuganga Verdiana wakubiswe n’umugabo we afatanyije n’ihabara bakamukomeretsa aracyari kwa muganga
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Izibyose Ananias says:
Gashyantare 27, 2025 at 12:07 pm

Uwo mugabo nyuma yi perereza nibasanga ubuhamya umugore atanga Ari ukuri bamuhane urumukwiriye,ubwumvikane bube mu miryango yacu ,sibyiza guca inyuma yuwo mwashakanye byaba byiza watse gatanya mugihe utakimukeneye ,kuko ibyo bigira ingaruka kubana banyu,twavugamo kwiga nabi no kubaho bahanganye ibyo sibyiza,kndi twubahe abatuyobora ninama baduha.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE