U Rwanda na Koreya y’Epfo baganiriye ku kurushaho guteza imbere ubuvuzi

Guverinoma y’u Rwanda na Kaminuza ya Yonsei iri muri Koreya y’Epfo bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu gushyigikira uburezi bw’ubuvuzi, guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga.
Ibyo byagarutsweho mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, (MINISANTE), Dr. Yvan Butera n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Karake Charles bagiriye muri Repubulika ya Koreya y’Epfo.
Tariki ya 25 Gashyantare abo bombi basuye kaminuza ya Yonsei, iri i Seoul mu murwa mukuru bakirwa n’ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Perezida Dong-Sup Yoon, aho bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro.
U Rwanda rufite intego yo kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima rukaba igicumbi cy’ubuvuzi mu Karere ruherereyemo ndetse Abanyarwanda n’abatuye Akarere bakazabyungukiramo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiye atangaza ko u Rwanda rushyize imbere ku kubakira abaganga ubushobozi no kubaka ibikorwa remezo bigezweho bituma ubuvuzi butangwa bisesuye.
Mu bihe bitandukanye yagaragaje ko u Rwanda rushaka kwagura uburyo bwo gutanga serivisi nziza z’ubuzima, ikaba ari nayo mpamvu rwohereza urubyiruko hanze y’Igihugu kwihugura mu bijyanye no gutanga izo serisivi, hagamijwe ko ibyo bize baza kubikora mu Rwanda.
Ubwo hatangizwaga inama Nyafurika ku buvuzi bwo kubaga, ku wa 24 Gashyantare,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari intambwe u Rwanda rwateye iruganisha ku buvuzi buteye imbere kandi hari n’ingamba zo kuziba ibyuho bikigaragara birimo n’ubuke bw’abaganga.
Yagaragaje ko binyuze muri gahunda ya kane kuri kane igamije kongera umubare w’abatanga serivisi z’ubuvuzi, hari intego yo kugira abaganga babaga 1000, bavuye ku 162.
Nubwo u Rwanda na Koreya y’Epfo byongeye kwimakaza ubufatanye mu burezi bw’ubuvuzi ariko bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo; guteza imbere inzego z’ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, politiki na dipolomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda n’ibindi.


