Abakinnyi ba Sina Cycling Club baratanga icyizere (Amafoto & Video)

Inkumi n’abasore bo mu ikipe y’amagare, Sina Cycling Club (SCC), ibarizwa muri Entreprise Urwibutso mu Karere ka Rulindo ahazwi nka Nyirangarama, bavuga ko kuba barererwa muri iyi kipe bibaha icyizere cy’ejo hazaza mu gusiganwa ku magare.
Barabivuga mu gihe bakomeje kuzenguruka igihugu bakora imyitozo bahabwa na “Centre Satellite” yo ku rwego rw’Isi iherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abakinnyi ba Sina Cycling Club bahaguruka mbere yuko abasiganwa mu irushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, mu rwego rwo gukaza imyitozo.
Manizabayo Jean de Dieu w’imyaka 19 uvuka mu Karere ka Burera, akaba abarizwa mu ikipe ya SCC, yabwiye Imvaho Nshya ko yatangiye umukino w’amagare mu 2023.
Ni umwe mu bitabiriye umwiherero wa Team Rwanda akaba yarasezerewe ku munsi wa nyuma.
Yifitiye icyizere cy’uko umwaka utaha agomba gukina irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku igare.
Ati: “Kuva nyinjiyemo maze kwitwara neza mu mikino tumaze iminsi dukina; ari mu bakuze (Elite), mu batarengeje imyaka 23.
Muri make nza muri batanu ba mbere kandi turi kumwe n’abakinnyi bakomeye, ugasanga nabaye uwa 3 mu batarengeje imyaka 23.”
Avuga ko yisanze muri Sina Cycling Club nyuma yo kwitegereza uburyo afata abakinnyi n’uko abazamura.
Ati: “Mbese ni ukuvuga ngo ntabwo waba wabonye, Akarabo, Agashya n’Akabanga […] iyo wabifashe usanga ufite imbaraga.
Ikindi naje gusanga azamura ibyiciro byose, nanagezeyo biranampira mbasha gutwara imidali no mu mwiherero w’Igihugu bamampagayemo kandi ugasanga nditwara neza nta kibazo, n’umutoza ugasanga arantera imbaraga bitewe n’umubyeyi Dr. Sina Gerard.”
Aho agereye muri SCC amaze gutwara imidali 6 n’igikombe yavanye mu marushanwa yitabiriye mu gihugu cya Uganda.
Intego ye avuga ko ari ukuzamura urwego ariho bityo akazashobora kwitabira irushanwa mpuzamahanga.
Ashimangira ko azitabira irushanwa ry’Isi ry’amagare rizabera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, mu bakinnyi batarengeje imyaka 23.
Muhorakeye Clarisse na we ukinira Sina Cycling Club ku myaka 21, avuga ko yakuriye mu Mutara atwara igare rya Pinebalo nyuma agira amahirwe yo kubona akazi gasanzwe muri Entreprise Urwibutso, ari naho yaje guhita atangirira kugera ku nzozi ze zo gutwara igare.
Akomeza agira ati: “Nyuma ni bwo naje gusaba Dr. Sina Gerard serivisi yo gutwara igare, nasanze bagenzi banjye b’abahungu bari basanzwe banyonga, arabinyemerera angurira igare, angurira buri kimwe nanjye ntangira gukora imyitozo nk’abandi.”
Mu marushanwa y’abakobwa 15 bakina mu ikipe ya Sina Cycling Club, aza muri barindwi ba mbere.
Kugira ngo Mutimukeye ashobore kugira imbaraga, abikomora ku byo afungura.
Ati: “Icya mbere ni Akabanga gakomeza amagufwa, Akanozo, Akandi n’ibindi bituma nkomeza kugira ubuzima bwiza kandi nkatwara igare mfite imbaraga.”
Habuwitonze Edouard avuga ko yatangiriye umukino w’amagare muri Des Amis, ayivamo ajya gukinira Skol, yakiniye andi makipe, ubu akinira Sina Cycling Club.
Ahamya ko mu ikipe ya SCC bahagaze neza. Agira ati: “Mu ikipe yacu nka Sina Cycling Club duhagaze neza mu bijyanye n’imirire ndetse no kwiteza imbere kuko tuva mu muhanda, tukoga, tukaba mu kigo ndetse n’iyo ukwezi kurangiye tugira icyo tubona kijyanye n’amafaranga.”
Kimwe n’abandi bakinnyi, ahamya ko mu mafunguro bafata hataburamo Akanozo, Urwibutso mu gitondo tugiye kujya mu muhanda, Agashya (Jus) ndetse n’Akandi (amazi) by’umwihariko ngo iyo yahagira mu misozi yinywera Akandi.
Bashimira nyir’ikipe SCC, Dr. Sina Gerard uburyo abafasha kuzamura urwego rwabo bakizeza ko ibyiza biri imbere.









Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge
Uwurukundo says:
Gashyantare 27, 2025 at 5:55 amKuraje imana ige ikomeza kubafasha
Umuhorakeye clarisse says:
Gashyantare 28, 2025 at 3:05 pmNibyagaciro kand byaribyizacyane nibyokubahwa naburiwese ukina unukino wamagare