Taylor Swift yaciye agahigo k’umugore wa mbere winjije miliyari 100 kuri Spotify

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Taylor Swift, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere winjije miliyari 100 bitewe n’abarebye ibihangano bye ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify.

Uyu muhanzi uri mu batsindiye Grammy awards, abaye umuhanzi wa mbere w’umugore uciye aka gahigo kuri urwo rubuga.

Ikinyamakuru DAILY POST, cyatangaje ko ari amakuru yatangajwe na Spotify, nyuma y’igenzura urwo rubuga rwakoreye konte ye ya Spotify, ryagaragaje ko Taylor Swift yarengeje miliyari 100 binyuze mu barebye ibihangano bye bituma aba umuhanzi wa mbere w’umugore ubigezeho.

Hashingiwe ku makuru atangazwa n’urubuga rukora impuzandengo y’uko imiziki ikurikirwa rwitwa Chart Masters, rugaragaza ko Taylor Swift ari umuhanzi wa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Spotify kuko yinjije miliyari 7,713.106 z’amadolari mu mezi 12 ashize, mu gihe umuhanzi uri ku mwanya wa mbere winjije menshi ari umuraperi Drake ufite miliyali 7,717.904 z’a madolari ya Amerika.

Ibyo bibaye nyuma y’uko umwaka ushize, urubuga rwa Forbes rwatangaje ko Swift ari umuhanzikazi wa mbere wageze ku rwego rwa miliyari, yakuye mu muziki we n’ibikorwa bye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE