Polisi yatangiye iperereza ku muturage watemewe inka 6

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, abagizi ba nabi bagiye mu ifamu y’umuturage batema inka 6. Amakuru avuga ko zimwe muri izo nka zapfuye izindi bakazica amaguru bakayatwara.

Byabereye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje ko ibyabaye mu ijoro ryacyeye yatangiye kubikurikirana kandi ko hari n’abamaze gutabwa muri yombi.

Yagize iti: “Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana ndetse n’abakekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.”

Amafoto: Imbuga nkoranyambaga

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE