Amashimwe ni yose kuri Jose Chameleon watangiye koroherwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone, yagaragaje ko arimo koroherwa ashimira buri wese wamubaye hafi.

Uyu muhanzi yabigaragarije mu ifoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ahagaze agaragaraza ko kuri ubu ashobora guhagarara yemye, bitandukanye n’uko yajyanywe mu bitaro arembye cyane.

Yayiherekesheje amagambo agaragaraza ko ari mu mashimwe menshi.

Yanditse ati: “Urakoze Nyagasani, nzakomeza gushimira iteka, izina ryawe risingizwe Data.”

Ni amakuru yakiriwe neza n’abakunzi be bamwereka ko bishimiye cyane uko yitwaye mu burwayi bwe, bakomeza kumuha ubutumwa bumukomeza.

Uwiyita unrulyforeva yagize ati: “Ukire vuba munyabigwi.”

Uwiyita ashamashauzi_saloon yanditse ati: “Tanzania turagusengera cyane, ukire vuba, kubera ko wowe ushobora kumenyakanisha umuco wacu w’Afurika, turagukunda cyane.”

Ukoresha izina rya Alfred_Kwizera yanditse ati: “Amen Amen Muvandimwe, komeza urwane gitwari, Imana iri kumwe nawe ntutinye.”

Aba n’abandi benshi bishimiye cyane intambwe yatewe, bakomeza kumwizeza ko bari kumwe nawe mu bihe by’uburwayi.

Jose Chameleon yabazwe tariki 18 Gashyantare 2025, nkuko byari biteganyijwe, aho yari arwariye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Chameleone yajyanwe mu bitaro bya Nakasero i Kampala, nyuma yo kugira ububabare bukabije mu nda, amaze koroherwa yarasezerewe, ariko tariki 23 Ukuboza 2024, yerekeza muri Amerika guhabwa ubuvuzi bwisumbuye, aho akiri kugeza n’ubu.

Jose Chameleon ufite amashimwe ko arimo koroherwa ku buryo abasha guhagarara
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Masengesho JMV says:
Gashyantare 26, 2025 at 1:00 pm

Nihasingizwe Nyagasani Imana Yacu Yagobotse Abana Bayo Nihasingizwe Nyagasani Imana Data Yamenyeko Jose Chameleon Arimubitaro Ikamuba Hafi Imana Nisingizwe Mwisi No Mu Ijuru .
Jose Chameleon Turakwemera Muminsi Irimbere Komeza Utumininemo Imiziki .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE