Ni he Rwangombwa asize Banki Nkuru y’u Rwanda?

John Rwangombwa, Guverineri ucyuye igihe muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagarutse ku iterambere asigiye iyo Banki yakoreye no mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Yashimangiye ko BNR asize ifite ubushobozi buhagije bwo kugenzura iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni bwo yasimbuje Rwangombwa John, Hakuziyaremye Soraya wari umwungirije ku mwanya wa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Rwangambwa yasobanuriye RBA ko mu gihe kingana n’imyaka 12 yari amaze kuri uyu mwanya, hakozwe amavugurura menshi agamije kuzamura urwego rwa Banki Nkuru y’Igihugu, no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.
Ibihe bikomeye yanzuzemo ayobora BNR
Rwangombwa yavuze ko mu gihe yari amaze yabora Banki Nkuru y’u Rwanda, ibihe bikomeye yanyuzemo ari iby’icyorezo cya COVID 19, kuko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu batari bazi aho ubukungu bwerekeza.
Icyakora yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye zigamije guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo, gusa avuga ko ari igihe adashobora kwibagirwa.
Ati: “Nubwo twagize ubukungu bwasubiye hasi muri icyo gihe ariko twabivuyemo neza, kurusha uko twabyumvaga icyorezo kigitangira.”
Ku bindi bihe bikomeye yibuka ubwo yari ayoboye BNR, Rwangombwa yagize ati: “Mu myaka 3 ishize, 2022-2024, twagize umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri hejuru cyane, nka Banki Nkuru niba hari iki kibi kibaho ni ukugira ibiciro ku masoko biri hejuru.”
Yavuze ko kwigobotora icyo kibazo nka BNR ari ibintu bitari byoroshye kuko itari ibifiteho ubwigenge, cyane ko uko gutumbagira kw’ibiciro byari bishingiye ku musaruro w’ibihingwa utari waragenze neza.
Yanavuze ko byaterwaga n’ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga bishingiye ku ntambara zari ziriho harimo iy’u Burusiya na Ukraine.
Rwangombwa ati: “Ntabwo dushobora kubyibagirwa. Ariko icyiza twakuyemo ni uko turushaho kumva igisobanuro cy’ubukungu bwacu n’ubukungu mpuzamahanga no gufata ibyemezo.”
Yunzemo ati: “Kuva ngeze muri BNR kuva muri 2013, ni bwo bwa mbere twari tuzamuye urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu. Abantu byaranabakanze”.
Ni he asize Banki Nkuru y’Igihugu
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ucyuye igihe, John Rwangombwa agaragaza ko aho asize iyi banki ari heza kuko ubu ifite abakozi bafite ubushobozi nubwo Isi ihorana impinduka.
Ati: “Ni Banki ishobora gukurikirana ibibera mu bukungu bw’Igihugu cyacu, mu rwego rw’imari n’amabanki n’ibindi, kandi no gukumira ikibi icyo ari cyo cyose.”
Yashimangiye ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko hashyizweho politiki inoze y’ifaranga hagendewe ku ho Isi igeze.
Yavuze ko yishimira aho ubu BNR igeze kuko ari umusemburo w’iterambere ry’igihugu kiri mu nzira y’iterambere.
Rwangombwa kandi yumvikanishije ko BNR ikomeje imikoranire myiza n’izindi nzego kandi ikubahiriza amategeko ayigenga.