Putin yemereye Amerika amabuye y’agaciro y’u Burusiya na Ukraine

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yiteguye guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika amahirwe yo kubona amabuye y’agaciro adasanzwe, arimo n’ayo mu duce twa Ukraine duherutse kwigarurirwa n’u Burusiya.

Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu Putin yavuze ko yiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa b’Amerika mu mishinga ihuriweho harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu turere dushya twahoze ari utwa Ukraine kuri ubu twigaruriwe n’u Burusiya mu myaka itatu ishize.

Ibyo bibaye nyuma yuko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye inshuro nyinshi ko Ukraine ireka amwe mu mabuye y’agaciro kugira ngo ikomeze guhabwa inkunga, ibyo akaba ari umushinga ngo wenda kurangira nkuko byatangajwe na Minisitiri muri icyo gihugu.

Ni mu gihe Putin we avuga ko iyo mikoranire yatuma ibihugu byombi bifatanya mu bucukuzi bwa aluminiyumu zikagemurwa muri Amerika kandi hakabaho igiciro gihamye.

Ariko nanone Putin yamaganye icyifuzo cya Trump cyo kwigarurira amabuye y’agaciro ya Ukraine, avuga ko biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa b’amahanga barimo n’amasosiyete acukura amabuye y’agaciro.

Yavuze ko amasezerano ya Amerika na Ukraine ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro adasanzwe, ko u Burusiya nabwo buyafite no kurusha Ukraine.

Ati: “Ntakubishidikanyaho ndashaka gushimangira ko mfite aruta aya Ukraine.”

Yongeyeho ati: “Ku bijyanye n’uturere dushya, natwo ni kimwe. Twiteguye gukurura abafatanyabikorwa b’abanyamahanga mu turere tw’amateka, twasubiye mu Burusiya.”

Yasabye kandi ko bakorana na Amerika mu gutunganya aluminiumu i Krasnoyarsk, ahari uruganda runini ruyitunganya.

Umuvugizi   w’Ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yatangarije abanyamakuru ko icyo cyifuzo cyagaragaje “amahirwe menshi” ndetse   Amerika ikeneye amabuye y’agaciro adasanzwe ku Isi kandi u Burusiya bufite menshi yo kuyiha.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE