Gatsibo: Kabarore barasaba kurenganurwa ntibakurwe mu byabo

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Imiryango 6 yo mu Kagali ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo irasaba ko yarenganurwa ntikurwe mu mitungo yabo igiye gutezwa cyamunara.

Abo baturage bavuga ko baguze amasambu batuyemo ndetse n’inzu mu myaka 15 ishize, uwabagurishije ahari ndetse yemera ko bayiguze gusa ngo ikaba igiye gutezwa cyamunara biturutse ku byaha byakozwe na Gatwaza wabagurishije.

Izingiro ry’iki kibazo ngo ni uko muri iyi myaka ishize baguze Gatwaza yanze kubakorera ihererekanya ry’ubutaka kugeza ubu ibyangombwa bikaba bitarajya mu mazina yabo.

Twagirayezu Samuel agira ati: “Ikibazo ni uko naguze na Gahirwa ubu butaka mbwubakamo ndetse hari nanjye abo nagurishijeho. Twaramushatse ngo aduhindurize ntiyabikora, nyuma tuza gutungurwa nuko ngo hari ibyaha byo kwangiza imyaka y’umuturage yakoze ajyanwa mu nkiko ndetse ahanishwa ko imitungo ye itezwa cyamunara.

Mu kwerekana imitungo yahereye kuri iyi yatugurishije kandi ni umukire afite inzu, afite imodoka ku buryo atari kubura ibindi yishyura badashatse kutwangaza.”

Uyu muturage ugaragagaza amasezerano bafitanye n’uwabagurushije akomeza agira ati: “Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha bugasaba Gahirwa kwishyura ibyo yangije kuko we kuba abona urukiko ruvuga ko ruzaza guteza aha hantu twatanzeho ibyacu, abona ntacyo bimutwaye yaricecekeye.”

Bihezande Ildephonse na we avuga ko nyuma yo kumenya ko imitungo yabo yashyizwe mu cyamunara bihutiye kugana ubuyobozi bw’Akarere.

Ati: “Twagiye ku Karere ariko mu by’ukuri ntitwabonye abo gukurikirana ikibazo cyacu. Kugeza ubu nta handi hantu mfite umutungo nzajyana umuryango wanjye. Ni mu gihe nyamara uwatugurishije afite ubwishyu yakabaye yishyura ibyemejwe n’urukiko ubundi natwe tukaguma mu mitungo yacu. Turasaba ko niba hari urwego rwatwumva rwadutabara rukajya muri iki kibazo kuko cyanakemuka mu gihe Gahirwa yaba yishyuye.”

Gahirwa Jonas ushinjwa n’abo baturage gushaka kubariganya, yabwiye Imvaho Nshya ko bitamuturutseho.

Ati: “Ni uko ikibazo cyabaye tutarahinduza ibyangombwa hanyuma umuhesha w’inkiko yareba muri sisiteme akabona binyanditseho akemeza kubishyira mu cyamunara. Ubuyobozi bwarampamagaye ku Karere mbasobanurira uko bimeze aho numva buzamufasha kureba uko nkiranuka n’abo nagurishije.”

Yakomeje agira ati: “Ahubwo nanjye nifuza gufatanya na bo tugakurikirana imigendekere y’iki cyamunara kuko umuhesha namusabye ko nakwizanira umuguzi utanga amafaranga menshi bityo ubwishyu bukaboneka, ariko n’abaturage nkabaha ingurane zabo, ariko umuhesha w’inkiko azanamo kungora ashaka kuhahombya. Nizera ko rero ubuyobozi butureberera twese buradufasha mu gushaka igisubizo.”

Imvaho Nshya yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu, avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage.

Ati: “Ntabwo nari mfite amakuru ahagije kuri iki kibazo ariko ngiye kuvugisha aba baturage turebe aho bigeze ndetse n’icyo amategeko ateganya kugira ngo hatagira urenganywa.”

Yakomeje asobanura ko ubusanzwe ubuyobozi bushishikariza abaturage bagura imitungo itimukanwa kujya bihutira guhinduza imitungo yabo ikabandikwaho,kuko iyo bitarakwandikwaho uba usa naho uragiriye uwakugurishije.

Ibi kandi byanafasha mu kurinda abantu kujya mu manza za hato na hato zibatera ibindi bihombo.

Aba baturage basaba ko ikibazo cy’amasambu yabo cyakemurwa ntibakurwe mu byabo
  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE