Nyamasheke: Uwakekwagaho ubujura yakubiswe bimuviramo urupfu

Umusore w’imyaka 22 witwa Maniraguha wo mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yafashwe agerageza kwica urugi rw’inzu ya Iyamuremye, arakubitwa bimuviramo urupfu.
Maniraguha yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Iyamuremye Jean Marie Vianney w’imyaka 58 mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke.
Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa Mukabayavuge Ageneste, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo musore mbere yo kujya kwiba muri urwo rugo, yabanje kujya muri 2 z’abaturanyi azikingira inyuma, ageze kwa Iyamuremye agitangira gukora ku rugi, umusore wo muri urwo rugo wari uryamye mu yindi nzu, aramwumva, abyuka gahoro, aramufata baramukubita yenda gushiramo umwuka baramureka aragenda.
Ati: “Yageze nko muri metero 50 uvuye aho yashakaga kwiba, aba ageze mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kigoya, ajya mu rutoki rw’umuturage aryama aho, yahasanzwe saa yine z’amanywa yapfuye.’’
Yavuze ko ubwo nyiri urwo rugo yatabazaga abaturanyi bajyaga gukora ku nzugi ngo basohoke bamutabare bagasanga zirafunze, noneho mushiki wa Iyamuremye Jean Marie Vianney na we baturanye, wari wakingiranywe, yacaga mu idirishya, akingurira urundi rugo na rwo rwari rwakingiranywe, barabyuka baratabara.
Ati: “Uwo Iyamuremye wamukubise, umugore we n’uwo musore wabo bose bahise bacika, baracyashakishwa n’inzego z’umutekano, ngo babazwe iby’uko kwihanira kwavuyemo urupfu rw’uwo musore, kuko hari abavuga ko bagombaga gukora ibishoboka byose bakamushyikiriza ubutabera batamukubise.”
Umukuru w’Umudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kigoya Briphilde Hitiyaremye, avuga ko yahurujwe ku manywa abwirwa ko mu Mudugudu we hapfiriye umusore wakubitiwe mu Mudugudu baturaNYe akaza kugwa aho mu wabo, azana n’izindi nzego basanga koko yahaguye.
Ati: “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ntitwamenye ibyakurikiyeho, ariko twahageze n’abandi baturage dusanga aharyamye yapfuye, batubwira ko ari umujura washakaga kwiba mu rugo ruhana imbibI n’urwo yapfiriye mu rutoki, baramukubita, baramureka aragenda akirimo akuka agwa aho.
Mudugudu wa Gitwa Mukabayavuge Ageneste avuga ko aka gace kibasiwe n’abajura cyane kuko uru rugo ari urwa 6 bibye mu mezi atarenga 3, bakaba baza kwiba ku manywa y’ihangu, bakiba bakongera bagafunga inzu.
Ati: “Sinzi ahubwo uburyo hariya noneho uriya yahaje nijoro kuko ni ubwa 2 bamwiba, bari baherutse kuza bamwiba ihene 2 n’ingurube. Mu mezi atagera kuri 3 mu Mudugudu wanjye bibye ingo 6 ku manywa y’ihangu. ‘’
Yongeyeho ati: “Nanjye baraje nagiye ku Kagari ubwa mbere, bantwara ibikapu 2 birimo icy’umwana yajyanaga ku ishuri n’icyo nashyiragamo ibikoresho by’Abajyanama b’ubuzima,indobo 3 z’ibishyimbo n’ibindi,ibisigaye babimena mu nzu,inzugi 5 zose bari bafunguye barongera bazifunga neza. [….] mu cyumweru gishize bagarutse, batangiye gutobora inzu turabatesha.’’
Undi muturage wo muri uwo Mudugudu, yagize ati: “Hari abafatwa, bamwe tutabazi, ariko hari n’abo tuba tuzi, tukabashyikiriza ubuyobozi, hakaba n’abatwiba ku maywa y’ihangu tukababura, n’ibyo dufata byagurishijwe n’ababyibye bikagaruzwa abibye ntibaboneke. Hakwiye ingamba zikaze zo guhangana n’ubu bujura busa n’ubwahinduye isura muri aka gace dutuyemo, kuko bahengera ingo zasigaye zonyine twagiye mu mirimo, abana bagiye kwiga, bakaza bakiba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kanjongo Dusabimana Agnes, avuga ko koko uwo musore yasanzwe yapfuye, abo byavugwaga ko bamukubise bamufatiye ku muryango abiba bakaba bacitse, bagishakishwa.
Ati: “Ni byo uwo musore bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye, abo bivugwa ko bamukubise aje kubiba bikamuviramo urupfu baracika, bari gushakishwa, nibafatwa bazakurikiranwaho icyaha cyo kwihanira.’’
Yavuze ko bafite ingamba zo guhangana n’ubujura bakaza amarondo, abaturage na bo bakaba bakwiye kwicungira umutekano cyane cyane nko kuri abo babiba ku manywa y’ihangu, n’ubuyobozi bugakomeza guhangana n’ibyo bibazo mu ngamba zose bugenda bufata, akanaboneraho gusaba abasore kureka ingeso z’ubujura, bagakora ibibateza imbere bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yanasabye abaturage kureka kwihanira, bakajya babashyikiriza inzego zibishinzwe, zikaba ari zo zibahana kuko kwihanira bihanwa n’amategeko.