Uko abaturage b’Iburasirazuba bakiriye Tour du Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Mu gace ka mbere k’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda, kasoreje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo gutangirira i Gicumbi, rikanyura Nyagatare na Gatsibo ejo ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.

Abaturage muri iyi Ntara bitabiriye ku bwinshi kureba igare uko rigenda mu mirambi y’Umutara kugeza Kayonza.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya bishimiye kwakira iri siganwa ry’amagare ryihebewe na buri cyiciro cy’Abanyarwanda.

Bajeneza Innocent wo mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yishimiye kuba Tour Du Rwanda yageze mu Karere ka Kayonza.

Avuga ko ari ishema kuba Munyaneza Didier nk’Umunyarwanda yaraje mu bakinnyi bitwaye neza.

Ahamya ko abakora imirimo y’ubucuruzi babonye icyashara kuko amaresitora n’ahagurirwa ibiribwa (alimentation) bacuruje.

Ati: “Tour du Rwanda yasoreje muri Kayonza ku gace kayo ka mbere muri iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, byatumye abacuruzi bacu bafite za resitora na alimentation babona amafaranga ariko natwe tuza kureba iri siganwa.”

Ibi abihuriraho na Rwagasana Fidèle waturutse mu Karere ka Ngoma aje kureba isiganwa rya Tour du Rwanda.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Iri rushanwa twaryakiriye neza kandi nkanjye ndishimye kuko navuye Ngoma nje kureba uko igare ritwarwa.

Mu bigaragara iri siganwa ridusigiye amafaranga mu ntara yacu kuko n’abatwara abagenzi babonye amafaranga, abacuruza ibiribwa n’ibindi bishobora kwinjiza amafaranga.”

Kalisa John waje kureba isiganwa aturutse mu Murenge wa Murundi, agira ati: “Iwacu hano mu Burasirazuba hari ibikorwa by’ubukereragendo twirata, kandi sinabura kuvuga ko dufite n’inka nziza … bazagaruke noneho tubaratire ibyiza by’iwacu birimo n’inyamaswa zo muri pariki y’igihugu y’Akagera.”

Twesigye Jovia ukora ubushabitsi mu Mujyi wa Kayonza, yahamirije Imvaho Nshya ko guhera ku mugoroba wo ku cyumweru yatangiye kubona abakiriya biganjemo abarimo gutegura Tour du Rwanda kandi ngo yacuruje bitandukanye nuko yari asanzwe acuruza.

Ati: “Abacuruzi hano muri Kayonza twakoze bitandukanye n’indi minsi kuko hari abantu benshi kandi bakeneye kugira icyo bafata.

Muri make Tour du Rwanda idusigiye akantu kuko twabonye abakiliya ku buryo budasanzwe, n’ubutaha rizanyure hano kuko igare ridusigiye ibyishimo ariko n’amafaranga.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yahamirije Imvaho Nshya ko abaturage bakiriye neza irushanwa mpuzamahanga ry’amagare kuko ngo aho abasiganwa banyuze hose bari bahari.

Yagize ati: “Abaturage bitwaye neza, umutuzo kandi bafana, biratanga n’indi shusho nziza yo kugira ngo tunamenyekanishe ibyiza by’iwacu mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko intara ifite n’amakipe akora siporo yo gusiganwa ku magare yaba abagabo cyangwa abagore.

Rubingisa yavuze ko inzego z’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba nazo zakanguriwe kunganira Leta mu guteza igihugu imbere kandi babigizemo uruhare runini.

Ati: “Barashora imari mu bikorwa by’ubukerarugendo, byo gucumbikira abantu ndetse no mu bindi bikorwa byo kuzamura iterambere ryaba ari irishingiye ku mwihariko dufite nk’intara mu buhinzi n’ubworozi ariko hakazamo cyane cyane na serivisi zishingiye ku bukerarugendo.

Ubukerarugendo bukorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba ni bwinshi, abantu bamenyereye Pariki y’Igihugu y’Akagera irimo inyamaswa nyinshi cyane, ari naho twanashingiye dukora isiganwa ry’amagare rizwi nka Rhino Race.”

Avuga ko Inkura ari imwe mu nyamaswa nini 5 Intara y’Iburasirazuba ifite muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ibikorwa by’ubuhinzi nabyo ni bimwe mu bifite ijisho ry’ubukerarugendo ku byanya byahujwe byuhirwa nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba.

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka Igihugu, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025 rirakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, rihagurukiye mu Mujyi rwagati kuri MIC.  

Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Abacuruzi mu Burasirazuba bavuga ko bacuruje cyane kubera isiganwa rya Tour du Rwanda
Abatuye Iburasirazuba bakurikiranye irushanwa mpuzamahanga ry’amagare mu ituze
Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda kasoreje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE