John Legend yavuze icyatumye asuzugura HRF yamubujije gukorera igitaramo mu Rwanda

Icyamamare mu muziki ku Isi John Roger Stephens wamamaye nka John Legend yatangaje ko impamvu yimye amatwi Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Foundation (HRF) wari wamubujije gukorera igitaramo mu Rwanda ari uko atumva impamvu ifatika yari gutuma agihagarika.
Ubwo yari mu kiganiro na BBC, John Legend yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bumuhamagarira guhagarika igitaramo cye mu Rwanda ariko aburenza ingohe abona ko ari ngombwa gukorera mu Rwanda kandi yizera intego nziza ya Move Afrika.
Ati: “Ibiba byose mba mbibona, nabonye abampamagaye bambwira guhagarika igitaramo ariko nizera ko intego ya Move Afrika ari ingirakamaro. Biracyari ingenzi ko ibintu Mpuzamahanga bijya mu Rwanda no mu bindi bice by’umugabane.”
Yagaragaje ko atumva ishingiro ryo guhana abaturage bo mu kindi gihugu mu gihe haba habaye ubwumvikane mu bya politiki.
Yagize ati: “Singombwa guhagarika igitaramo; kuko sinemeranya na buri kimwe cyose ubuyobozi bw’ibihugu bukora. Sinemera ibintu byose umuyobozi w’igihugu cyanjye akora, sinumva n’impamvu yatuma duhana Abanyarwanda, ugahana abaturage bo mu kindi gihugu kandi ikibazo ari uko utumvikana n’abayobozi babo gusa.”
Ku wa 07 Gashyantare nibwo ‘HRF’ yandikiye ubutubwa bwa ‘Email’ John Legend imubuza gukorera igitaramo mu Rwanda bitewe n’ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda.
Ni ikibazo u Rwanda rwahakanye kenshi rutangaza ko nta ruhare rufite mu guhungabanya umutekano wa DRC kandi ko ibibazo biri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ntaho ruhuriye nabyo.
Ku wa 21 Gashyantare nibwo John Legend yakoze igitaramo cy’amateka mu Rwanda anyura imitima y’abakitabiriye barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umuryango.
Ubwo yari ku rubyiniro yavuze ko ari ubwa mbere akoreye igitaramo i Kigali no mu karere k’Afurika y’Ibirasirazuba kandi yizera ko ibyo byishimo bizakomeza kandi ko umuziki usobanuye urukundo no guhuza abantu.
Nyuma y’icyo gitaramo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye harimo n’urwa ‘Instagram’ John Legend yashimiye u Rwanda, agaragaza ko igitaramo cyari cyiza ku buryo ntawifuzaga gutaha.
Mu butumwa buvanzemo n’amafoto yagize ati: “Mbega igitaramo cy’agahebuzo! I Kigali ntitwifuzaga gutaha.”
John Lengend yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 21 ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, bitabiriye igitaramo ‘Move Afrika’, gitumirwamo abahanzi by’ibyamamare mpuzamahanga.
Ni ku nshuro yacyo ya kabiri kiba kikaba gitegurwa n’Umuryango ‘Global Citizen’ ku bufatanye n’Ikigo PGLang.
Ku nshuro yacyo ya mbere cyabaye mu mwaka wa 2023, gitumirwamo umuraperi w’icyamamare w’Umunya-Amerika, Kendrick Lamar nawe wasize anyuze imitima y’abakitabiriye.


