Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umunya Eriteria Henok Mulubrhan ukinira Ikipe y’igihugu ya Eriteria ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 nyuma yo gukoresha amasaha atatu iminota 57 n’amasegonda 52.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025.

Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi b’amakipe 14 bahagurukiye mu Rukomo i Gicumbi, basoreza i Kayonza banyuze i Nyagatare na Gatsibo ku ntera y’ibilometero 157,8.

Abakinnyi babanje gukora intera y’ibilometero 2,1 mbere y’uko bagera hafi yo ku Cyuru aho batangiriye kubara ibihe.

Yari inshuro ya kabiri uyu muhanda wifashishijwe muri Tour du Rwanda aho mu 2024, isiganwa ryawunyuzemo ryegukanywe n’Umunya-Israël Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech.

Umunya Eriteria Henok Mulubrhan ni we wasize bagenzi be.

Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies ni we uhise yambara umwambaro w’umuhondo ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2025.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa amashusho ya camera kugira ngo harebwe niba Henok Mulubrhan ari we watanze abandi gukoza ipine mu murongo.

Abakinnyi batanu bayoboye isiganwa, bayoboye urutonde rusange ni Fabien Doubey ukinira TotalEnergies umaze gukoresha amasaha ane umunota umwe n’amasegonda 43, akurikiwe na Milan Menten ukinira Lotto Development Team umaze amasaha ane n’amasegonda 43, uwa kane amaze gukoresha amasaha ane n’iminota 44 , Joris Delbove wa TotalEnergies ari ku mwanya wa gatatu aho amaze gukoresha amasaha 4 iminota 44 n’amasegonda 43, Oliver Mattheis (Bike Aid) amaze gukoresha amasaha atatu iminota 47 n’amasegonda 45 mu gihe Pavel Šumpik wa Devo Team Picnic amaze gukoresha amasaha ane n’iminota 51 n’amasegonda 48.

Mu Bihembo byatanzwe Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo wa Visit Rwanda yabaye Fabien Doubey wa TotalEnergies, Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye FMunyaneza Didier wa Team Rwanda, Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa yabaye Aldo Taillieu wa Lotto Devo Team.

Umunyarwanda mwiza mu isiganwa yabaye Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda, Umukinnyi wahize abandi muri sprint wahembwe yabaye Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Umunyafurika mwiza wahembwe yabaye Henok Mulubrhano muri Eritrea, Umunyafurika muto mwiza yabaye Kieran Gordge wa Afurika y’Epfo, Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe yabaye Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Ikipe nziza yahembwe yabaye Israel Premier Tech.

Henok Mulubrhan ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025
Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo ku munsi wa 2 wa Tour du Rwanda 2025
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Munyaneza Didier wa Team Rwanda

Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 24, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE