Ukraine: Perezida Zelensky yiteguye kuva ku butegetsi

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteguye kuva ku butegetsi niba ari byo byazanira igihugu cye amahoro arambye.
Zelenskyy yabitangaje ejo ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare mu ihuriro n’abayobozi ba Leta i Kyiv, ari nabwo hari hashize imyaka itatu u Burusiya bugabye igitero cyeruye kuri Ukraine.
Ubwo yasubizaga ibibazo by’Abanyamakuru bijyanye n’uko yiteguye kuva ku butegetsi mu mahoro, Zelensky yagize ati: “Niba amahoro asaba ko nzava ku butegetsi nditeguye. Nshobora kubigurana no kwinjira mu Muryango wo Gutabarana, NATO.”
Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko Zelensky avuze ibi asa nk’usubiza Perezida w’Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Putin nyuma y’uko bakoze ibiganiro bigamije amahoro muri Ukraine ariko Trump akaza gutangaza ko icyo gihugu kigomba gukora amatora.
Yavuze ko Zelensky akwiye kuva ku buyobozi kandi adakunzwe ku kigero gishimishije n’ubwo amategeko ya Ukraine atabemerera gukora amatora mu ntambara.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru Zelensky yavuze ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu u Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote 267 muri Ukraine, bituma ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zirasa 138 mu Turere 13 , izindi 119 ziburizwamo zikiri mu nzira.
Zelensky yagaragazaga ko afitiye icyizere Trump ariko nyuma y’uko atowe yagize ubwoba agaragaza ko ashobora kuva ku butegetsi cyangwa igihugu cye kikajya mu kaga.
Perezida Trump ashinja Zelensky kuba nyirabayaza w’intambara anagaragaza ko yatunguwe n’imyitwarire ya Ukraine, kuko ari yo yikururiye intambara kandi yaragombaga kuba yarakoze ibiganiro by’amahoro hakiri kare.
Trump yabitangaje nyuma y’ibiganiro byahuje Amerika ku wa 18 Gashyantare n’u Burusiya ku kugarura amahoro muri Ukraine aho Perezida Voldymr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko bidasobanutse ukuntu ibyo bihugu byagiye mu biganiro bimureba muri Arabiya Sawudite ariko ntibamutumire.
Yanakomeje kuvuga ko Perezida Zelensky adakunzwe ku kigero gishimishije igihugu kikaba gikeneye gukora andi matora.
Avuga ko ikigero cyo gukundwa cye kiri kuri 4% kandi ko Ukraine yasubitse amatora umwaka ushize kubera intambara bityo akaba akeneye gusubukurwa.