Umusaruro warabuze: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.
Al Ahly Tripoli ukinamo Kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Djihad Bizimana na myugariro Manzi Thierry yanganyije na Al Madina Tripoli SC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona, ikomeza itsinda rya kane n’amanota 32.
Muri uyu mukino Djihad Bizimana yakinnye iminota 56 mu gihe Manzi Thierry yakinnye umukino wose.
Mu gihugu cy’u Bubiligi Hakim Sahabo yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye ya K. Beerschot V.A yanganyijemo na FCV Dender ubusa ku busa, ikomeza kubura amanota atatu. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 15.
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Patro Maasmechelen igitego 1-1, iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 43.
Impera z’icyumweru ntizari nziza kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinzwe na Avenir Sportif De Gabes igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona, yuzuza umukino wa kabiri w’ikirarane itsindwa muri Shampiyona, iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 36.
Uyu munyarwanda ukina hagati yugarira yakinnye iminota yose y’umukino.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Club Africain ibitego 2-0, iguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.
Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan we na bagenzi be ntibakinnye umukino bari bafitanye na Kepaz kubera urubura rwuzuye mu kibuga.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Sabah FK igitego 1-1, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 18.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ uheruka kubagwa imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yanyagiwe na Aris Limassol ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, uba umukino wa 12 wikurikiranya itabona amanota atatu.
Mu gihugu cya Misiri, Rafael York, uherutse kwerekeza muri ZED FC yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu ategereje gukina umukino we wa mbere, mu mpera z’icyumweru yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yatsinzemo Ghazi El Mahalla ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, ifata umwanya wa cyenda n’amanota 19.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, we na bagenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bakomeje kwitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Mamelodi Sundows ku wa 1 Werurwe 2025.
Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje umwiherero wo gukina imikino ya gishuti yo kwitegura shampiyona yabo iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Wineza Anith says:
Gashyantare 24, 2025 at 11:23 amSibobyagendekeyenabi Gusa Nomurwanda Byaruko Aho Ikipe Zikomeye Harimo Izatsikiye Urugero Nka APR FC 0 – 1 Yatsinzwe Na
Mukura Vs Ibyo Bibaho .
Dufitumukiza Desire says:
Gashyantare 24, 2025 at 11:27 amSahogusa Kuko Nomurwanda Byaruko Aho Amakipe Yibigugu Yatunguwe Andi Agatsikira Urugero Aho
Mukura Vs Yatsinze 1 – 0 APR FC .