Mukura VS yatsinze APR FC, Rayon Sports ibona izindi mbaraga (Amafoto)

Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Sitade Huye, kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025.
APR FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo isigazemo ikinyuranyo cy’inota rimwe hagati yayo na Rayon Sports iyoboye Rayon Sports.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko mu minota ibiri gusa hari hamaze kuboneka koruneri ku mpande zombi nubwo zitabyajwe umusaruro.
Ku munota wa 18’ Mukura VS yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Destin Maranda.
Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zikomeye ku ruhande rwa APR FC aho Denis Omedi, Dauda Yussef, Ruboneka Jean Bosco na Lamine Bah bahaye umwanya Mugisha Girbert, Niyibizi Ramadhan, Mamadou Sy na Nshimirimana Ismael Pitchou.
Impinduka z’umutoza wa APR FC nta kinini zafashije iyi kipe kuko iminota irenga 20 yashize nta gitego cyangwa gusatira izamu rya Mukura VS.
Umukino warangiye Mukura VS itsinze APR FC igitego 1-0.
APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota ane mu gihe Mukura VS yahise ifata umwanya wa Gatandatu n’amanota 27.
Undi mukino wabaye uyu munsi Vision FC yanyagiwe na Bugesera FC ibitego 4-0.


WWW says:
Gashyantare 23, 2025 at 7:25 pmIbibintu Umuhanzi Kwinsha Yabiririmbye Mundirimbo Avuga Ati Ntawagerageje Kwanga Reyo Ngobimurwe Neza Nawe Urabe Ubyumva . APR Yanze Kwemera Koyatsinzwe Nonese Kodusohoka Uwa Bareyo Bobasohotse
Uwabaki ?
Alphons says:
Gashyantare 24, 2025 at 12:09 pmbimeze bite babr bange apr fc yatubabaje arikontakundi!!
Diamond says:
Gashyantare 23, 2025 at 9:09 pmNdumufana Wa Rayon Sports Reka Nsuhuze Abafana Ba APR FC Mbabwira Ati Mbifurije Insinzi Nziza Mbwira Abafana Ba Mukura Vs Ati Tubicuritse Ati Poresana Tubicuritse APR Fc 1 – 0 Mukura Vs Kabisa . Nihatari APR FC Yagize Umunsi Mwiza Wamateka.
Jean Cloude says:
Gashyantare 23, 2025 at 9:46 pmAndika Igitekerezo hano Uvuga Uti Igihe Rayon Sports Izanganya Cyangwase Igatsindwa . APR FC Ikishima Ntibizarya Biyihira Na Jangwani Umuvugizi Wabafana Ba APR FC Ibibintu Agomba Kubimenya Abimenye Kuko Nokuri Maci Ya Mukura Na Rayon Sports Barishimye Bukeye Bwaho Amagaju Araza Bucece Akora Akazi Muburyo Tutacyekaga . Erega Gusekana Nukugurizanya .
Paki says:
Gashyantare 23, 2025 at 9:51 pmNizereko Dariko Novici Baribumwirukane Sinziko Arahamara Iminsi Nibareke
Rayon Sports Twikomereze Urugendo Rwacu Naho Ibindi Babyihorere .
Theoneste Habihirwe says:
Gashyantare 23, 2025 at 10:02 pmIhene Yishe Mucoma Yica Nanyirakabari Yica Nabakiriya Barimurakokabari Urikumvako Ntamijenjeko Iyohene Yarifite .