Rayon Sports yanganyije n’Amagaju FC (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Rayon Sports yanganyije n’Amagaju igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, kuri Stade Huye.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Kapiteni wayo Muhire Kevin wavunitse, Omborenga Fitina na Adama Bagayongo bujujje amakarita atatu y’umuhondo.

Umukino watangiye amakipe yombi asatirana aho iminota 20 yaranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya Rayon Sports nubwo Amagaju FC yanyuzagamo agasatira izamu.

Nyuma yo gukomeza uburyo bwinshi no gusatira izamu, ku munota wa 31, Rutahizamu wa Rayon Sport Fall Ngagne yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsindishije ukuguru kwe kw’ibumoso, kiba igitego cya 13 atsinze muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025.

Fall Ngagne akomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amagaju yatangiranye imbaraga ashaka kwishyura igitego binyuze kuri Rutahizamu Huseen wari wagoye ba myugariro ba Rayon Sports.

Ku munota wa 80, Amagaju yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Hussen Cyiza Seraphin, yongera kugarura ikipe ye mu mukino.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije n’Amagaju igitego 1-1.

Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 41 irusha APR FC ya kabiri amanota 4 mbere y’uko ikina na Mukura VS ku cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Stade Huye mu gihe Amagaju FC yafashe umwanya wa Cyenda n’amanota 23.

Indi mikino yabaye uyu munsi yasize, Muhazi United yatsinze Marines FC ibitego 2-0, Rutsiro FC yatsinzwe na Etincelles igitego 1-0   mu gihe Police FC yanganyije na Musanze ibitego 3-3.

Shampiyona irakomeza ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025

Mukura VS izahura na APR FC

Vision FC izahura na Bugesera FC

Gorilla FC izahura na AS Kigali.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE