Rutsiro: Girinka yamugaruriye icyizere cy’ejo hazaza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ayingeneye Liberata utuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure, Umudugudu wa Kaduha arashimira Ubuyobozi ko inka yahawe yamufashije kwikura mu bukene agereranyije n’uko yari abayeho mbere ndetse ubu akaba yaragize icyizere cyo gukomeza kwiteza imbere binyuze by’umwihariko mu buhinzi.

Uwo mubyeyi w’abana babiri, avuga ko mbere yo guhabwa Girinka yari abayeho nabi atabasha kubona ifumbire cyangwa ibyo kugaburira abana be kuko nta cyizere yagiriraga urugo rwe.

Yagize ati: “Iyi nka nayibonye mu 2010, nyibona ndi mu buzima bubi kuko sinabasha kwita ku muryango wanjye, sinabashaga guhinga kuko ntabwo nari mfite ubushobozi bunjyana mu matsinda ngo mbe nabona amafaranga y’ifumbire.

Yakomeje agira ati: “Nari mbeshejweho no guca inshuro  nkakorera amafaranga y’u Rwanda 1 000, nkagikuramo ibyo kurya ejo nkabona ubuzima buba bugoye ari aho kugobokwa n’abandi. Mbese nabaraga ubucyeye.”

Avuga ko mu 2010 yaje gutoranywa n’abaturanyi be, bakamuhitamo nk’utishoboye bakamuha inka.

Ati: “Naje kugira amahirwe, abaturanyi bampitamo nk’utishoboye ukwiriye Girinka ndetse ndayihabwa muri 2010. Byaratunejeje cyane kuko kuva uwo munsi nahise nubaka ikiraro, ntangira kwahira ifumbire itangira kuboneka uko nanjye ntangira guhinga tugabane (uruterane) ndetse nkagurisha n’ifumbire.”

Ayingeneye yavuze ko inka ibyaye ubwa mbere yamufashije kwikenura.

Ati: “Inka ya mbere yabyaye mu 2014, yamfashije kwikenura mu rugo, nishyura n’amadeni twari dufite ndetse dukodeshamo imirima mito yabaye imbarutso yo kuba ubu twaramaze kwiguriramo umurima wacu ku 600 000Frw.

Avuga ko amafaranga ahabwa n’ifumbire yamufashaga kujya mu matsinda, ndetse ubu akaba abona umusaruro uri muri 300 000 mu mezi atatu uko asaruye, nawo ukaba umufasha kwita ku muryango we yishyurira abana ishuri, ubwishingizi n’ibindi nkenerwa banariye nta kibazo bafite.

Uwo mubyeyi avuga ko Girinka ari amahirwe Leta yahaye Abanyarwanda batifite kugira ngo na bo biteze imbere bityo bakaba bakwiriye kubifata nk’amahirwe.

Ati: “Inama nahereza abandi bagenzi banjye bahawe Girinka ariko bakazifata nabi, ni uko bamenya ko iyi nka ari amahirwe yo kwiteza imbere Leta y’u Rwanda yatanze kuri buri mu Nyarwanda bityo no kuyicunga akaba ari mu buryo bwo gufasha uwayihawe cyane ko ntawe uyakwa.”

Yakomeje agira ati:”Nayifashe neza, ndayiragira none ubu mfite icyizere cy’uko nzabasha kugura umurima mu myaka ibiri iri imbere nkongeranya , abana bagakomeza kwiga kandi nkagera no ku rindi terambere ntari kuzigezaho iyo itaba yo.

Abaturanyi ba Ayingeneye bavuga ko ubuzima bwahindutse ugereranyije n’uko yari ameze.

Uwaganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu mubyeyi yari abayeho nabi n’umuryango we ubona adafite icyizere cyo gutera imbere , ariko nyuma yo guhabwa Girinka , ajya guhinga, agafumbira ahubwo iyo yejeje araduha. Girinka ni yo navuga yamubereye inzira y’iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yashimiye abaturage biteje imbere babikesha Girinka agaragaza ko ari intwari kuko banze kuzimya igicaniro bahawe.

Ati: “Abaturage bafata neza Girinka ikabateza imbere turabashimira cyane kuko baba bashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubafasha kwigira nk’abandi Banyarwanda.”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro hamaze gutangwa inka muri gahunda ya Girinka zingana n’ibihumbi 19 kuva yatangira, hakaba harituwe izingana n’ibihumbi 11 zahawe abatishoboye zivuye ku bazihawe.

Ayingeneye Liberata asigaye yifitiye icyizere cy’ejo heza abikesha Girinka
Inka yamuhaye ifumbire afumbiza ndetse akanagurisha akabona amafaranga amufasha kwiteza imbere
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE