Minisitiri wo mu Bwongereza David Lammy ategerejwe i Kigali

U Rwanda rugiye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bwami bw’u Bongereza, David Lammy, aho ategerejwe mu zinduko rw’akazi.
Ni uruzinduko aza gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, aho mu mpamvu z’uruzinduko rwe harimo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Nduhungirehe Olivier yemereye itangazamakuru ko uwo muyobozi agera mu Rwanda mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu.
Guverinoma z’ibihugu byombi ntizivuga rumwe kuri iki kibazo, kuko u Bwongereza bushinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rwo rukagaragaza ko iki kirego kidafite ishingiro.
Tariki ya 20 Gashyantare, Minisitiri Lammy wari witabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bikize ku Isi G20 muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko nahura na Perezida Paul Kagame azamubwira ko kuvogera ubusugire bwa RDC bizagira ingaruka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X ko ategereje kubona Minisitiri Lammy akora ibyo yavugiye muri Afurika y’Epfo, anashyira hanze itangazo rishize amanga ubwo azaba amaze guhura na Perezida Kagame.
Yagize ati: “Ni byo se? Niteguye kubibona, no kubona iryo tangazo ryeruye nyuma y’uwo muhuro. Ikaze i Kigali David Lammy”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kunenga uburyo Umuryango mpuzamahanga wirengagiza impamvu muzi w’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo itotezwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi, ndetse n’ubufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhabwa na Leta ya RDC kandi ufite umugambi wo kuruhungabanya.
Ku ngaruka cyangwa se ibihano abarimo Minisitiri Lammy bateguza u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko atari byo bizana ibisubizo, kuko iyo biba bizana ibisubizo, akarere kaba kamaze imyaka myinshi gatekanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Budage na yo yahamagaje Ambasaderi ivuga ko ifite amakuru y’uko u Rwanda rwaba ruvogera ubusugire bwa RDC, mu gihe ahubwo ari rwo rwahuye n’ingaruka z’ibitero by’ibisasu byatewe i Rubavu bigahitana abantu basaga 16, bigakomeretsa abasaga 177.
U Rwanda ruvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma rwivanga mu mirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abacanshuro, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi, iza SADC na Wazalendo, ko ahubwo rurajwe inshinga n’ibibazo by’umutekano muke wototera imipaka yarwo.
Ni muri urwo rwego Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri hakurya y’umupaka w’Igihugu byototera guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.
U Rwanda kandi rubangamiwe by’umwihariko n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’umutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda ushyigikiwe na Leta ya Congo.
Ku rundi ruhande, u Budage bwemeranywa n’u Rwanda ko hakenewe igisubizo cya Politiki nubwo Guverinoma ya Congo yo yahisemo ibisubizo bya gisirikare, bishobora guteza intambara y’Akarere kose.
Leta y’u Budage yasabye iya Kinshasa kugirana ibiganiro na M23 kandi igatega ugutwi impungenge z’u Rwanda zumvikana ku mutekano n’ubusugire bwarwo.
U Rwanda kandi rwatangaje ko rushyigikiye ko ikibazo cya RDC kirangira mu mahoro binyuze mu biganiro hagati y’impande zihanganye.
Ibihugu by’u Burayi byatangiye guhamagaza abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihe abagize Guverinoma ya RDC bamaze iminsi bazenguruka mu bihugu bitandukanye n’amahanga bakwirakwiza ibirego bidafite ishingiro basaba ko amahanga yahagarika ubufatanye mu by’ubukungu na dipolomasi. Zimwe mu mpamvu zahimbwe na Leta ya RDC zishingirwaho mu kugerageza guteranya u Rwanda mu bihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, harimo kuvuga ko u Rwanda rwaba rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.