Burera: Umurenge wa Gitovu utarangwamo isoko bagorwa naho kugurishiriza umusaruro wabo

Abaturage bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, bavuga ko kutagira isoko na rimwe mu Murenge wabo bibateza igihombo kubera ngo babura aho bagurishiriza umusaruro wabo bikabasaba gukora ingendo ndende, bakaba bifuza ko bahabwa isoko mu Murenge wabo.
Aba baturage bavuga ko kuba nta soko bagira mu Murenge wabo bibateza igihombo kandi bagakora urugendo rurerure hakaba ngo n’ubwo bajyana umusaruro wabo bibasabye kuwutegera bajya mu yindi Mirenge irimo amasoko no mu kugaruka bikaba ibyo, basanga inyungu y’umusaruro wabo uhera mu nzira batega ibinyabiziga.
Hakizimana Jean Nepomuscene avuga ko barema isoko rya Butaro ahitwa ku Rusumo ibintu bibateza imvune.
Yagize ati: “Ni ikibazo kuba mu Mirenge hafi ya yose mu Karere ka Burera nibura ufite isoko rimwe ariko twebwe tukaba nta na rimwe, ibi bintu biratugora cyane, ni bimwe ndetse mu bidukururira abamamyi ino baza bakaduhenda, iyo umuntu afite nk’umufuka w’ibishyimbo kugira ngo abonemo amafaranga yifuza bimusaba gutega moto cyangwa se imodoka, ubwo ayo wategesheje aba ari yo nyungu, mu kugaruka na bwo bikaba uko, usanga ari hahandi wakwakira igiciro ubonye aho gukora izo ngendo, twifuza isoko ,mu Murenge wacu.”
Ndizihiwe Lambert avuga ko bategereje isoko bagaheba yagize ati: “Hano mu masantere yo mu Murenge wa Gitovu ni ho tugura ibintu bimwe na bimwe, hari abaza bagatereka agatanda hano, nta hantu wabona ugura umwenda utagiye mu Mirenge idukikije, ibi bituma n’abacuruzi ino baba bake, dukora urugendo rw’amasaha 3 kugira ngo tugere mu Murenge wa Butaro ahitwa ku Rusumo, uzi ko amatungo yacu akora ingendo ndende hakaba n’ubwo apfira mu mayira, dukeneye isoko kandi iki kibazo tukivuga buri gihe, ariko amaso yaheze mu kirere.”
Akomeza agira ati: “Ino tweza imyaka myinshi, ariko isoko ni ikibazo kitugora cyane, tweza ibishyimbo, ibigori, ingano n’ibindi ariko baraza bakaduhenda, twifuza isoko kandi bigaragarira amaso”.
Ngendahayo Venant Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi kiri gushakirwa igisubizo.
Yagize ati: “Ikibazo cy’isoko natwe ubu turakizi, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline avuga ko iki kibazo bakizi barimo kugishakira umuti urambye bakabona aho isoko ryakubakwa cyangwa ryajya riremera muri uyu Murenge, bashingiye ku miterere y’uyu murenge ufite imisozi ihanamye.
Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba Umurenge wa Gitovu utagira isoko, turakizi rwose kandi kituraje inshinga, hari n’indi Mirenge nayo ifite ikibazo nk’iki, iyi rero ni yo twahereyeho gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka uyu Murenge nawo uzashakirwa uburyo ubona isoko, turabizi ko bakora ingendo ndende bajya kurema isoko muri Rugengabari ndetse no mu Murenge wa Kinoni, tugiye kubishakira ingengo y’imari.”
Umurenge wa Rugengabari ni umwe mu yeza ibihingwa binyuranye ndetse ukaba ugira amatungo menshi amagufi n’amaremare gusa ngo bagorwa no kubura amasoko.
