Bugesera: Icyumweru cy’Umujyanama kizasiga abaturage bakemuriwe ibibazo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba baratangaza ko igikorwa cyizwe ‘Icyumweru cy’Umujyanama’ hari ibibazo by’abaturage kizasiga bakemuye bityo ibisaba ubushobozi bikazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025/2026.

Munyazikwiye Faustin, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, asobanura ko icyumweru cy’umujyanama ari umwanya mwiza wo kugira ngo abajyanama batowe n’abaturage barusheho kubegera nubwo ngo basanzwe babana nabo.

Yabikomojeho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025 wahuriranye n’umuganda ngarukagihembwe w’Abajyanama wabereye mu Murenge wa Mayange kuri uyu wa Gatandatu tariki 22.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingiye ku cyumweru cy’umujyanama, igira iti: ‘Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”

Munyazikwiye yavuze ko muri iki cyumweru bazarebera hamwe ibindi bibazo abaturage bafite kugira ngo bafatanye n’izindi nzego bityo bibashe gukemuka.

Yagize ati: “Muri iki cyumweru, ni umwanya wo kugira ngo tuganire n’abaturage, tumenye ibibazo bibagoye bafite.”

Ku ikubitiro abagize inama njyanama ya Bugesera bazita ku gukemura ibibazo by’ubujura, iby’urugomo ndetse n’ibishingiye ku makimbirane.

Ati: “Muri iki cyumweru, niba usabye umuhanda ntibivuze ngo uraboneka ariko nibura tuba tugira ngo tumenye ibibazo abaturage bafite nitujya gukora igenamigambi cyane cyane nk’ibyo bikorwa remezo biba biremereye, tumenye aho dushyira ingufu kuko n’ingengo y’imari iba idahagije.”

Akomeza agira ati: “Ibibazo byahita bikemukira ahongaho nk’ibibazo by’ubujura n’umutekano, hakaba ingamba zikomeye zo kugira ngo dushyire ingufu mu gukaza irondo, dushyire ingufu mu kwicungira umutekano ibyo bibazo birimo n’iby’amakimbirane bihita bikemukira aho.”

Ni mu gihe ngo ibikorwa biremereye birimo ibikorwa remezo by’isuku n’isukura, amashanyarazi, imihanda ibyo ngibyo biba bisaba ubukangurambaga kugira ngo abaturage babigiremo uruhare ndetse no kubishyira mu ngengo y’imari.

Mutabazi Richard, Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Bugesera, yibukije abaturage gutangira kwishyura mituweli bityo itariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka izagere bararangije kwishyura kugira ngo batangire kwivuza.

Yagize ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni ingenzi kuko buduha amahirwe yo kwivuza tutishyuye menshi, tukabona ubwunganizi bwa Leta ariko iyo tutatanze uruhare rwacu, biratugora.”

Abajyanama mu nama njyanama ya Bugesera basabye abaturage guhinga hakiri kare kandi ntibagire ubutaka bapfusha ubusa kuko inzego zishinzwe iteganyagihe zigaragaza ko imvura izacika kare.

Abaturage kandi basabwa gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa kandi bakabwiyandikaho ku buryo bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ku wa Kabiri nyuma ya Saa sita, abagize inama njyanama y’Akarere ka Bugesera bazitabira inteko z’abaturage kugira ngo baganire nabo kandi banakemure ibibazo bafite.

Ni mu gihe kandi icyumweru cy’umujyanama cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu kizasoreza mu Murenge wa Nyamata tariki 22 Gashyantare 2025 hakinwa umupira w’amaguru uzahuza Abanyonzi n’Abamotari ndetse n’abaturage batishoboye baremerwe.

Mu Cyumweru cy’Umujyanama, byitezwe ko kizasiga ibibazo by’abaturage bikemuwe
Inzego z’umutekano zakoranye umuganda n’Abajyana mu nama njyanama y’Akarere ka Bugesera
Abagize inama njyanama mu Karere ka Bugesera bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Mayange
Urubyiruko rw’Abakorerabushake ni bamwe mu bitabiriye umuganda watangirijwemo Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Bugesera

Amafoto: J.Claude Twagirimana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 22, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE