Imbere ya Perezida Kagame, John Legend yataramiye Abanyarwanda baramwishimira

Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi mu bagize umuryango we, umuhanzi John Legend yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka yakoreye muri BK Arena.
Iki gitaramo cya Move Afrika cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB).
Ku nshuro ya mbere mu 2023 mu Rwanda hari hataramiye umuraperi Kendrick Lamar.
Muri iki gitaramo yafatanyije na Bwiza na DJ Toxxyk.
Saa mbiri zuzuye ni bwo igitaramo cyatangiye abitabiriye basusurutswa na Dj Toxxyk mu ndirimbo zirimo ‘Umudereva ni Paul’ yaririmbiwe Perezida Kagame mu bihe byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’izindi zigezweho zikunzwe n’urubyiruko.

Nyuma yo gususurutsa abitabiriye saa mbiri n’igice umuhanzi Bwiza uri mu bagezweho yageze ku rubyiniro atangira aririmba indirimbo o ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, yishimiwe cyane na benshi bitabiriye iki gitaramo.
Uyu muhanzikazi yakomeje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Ahazaza, Ready na “Best friend” yakoranye na The Ben.
Saa tatu n’igice ni bwo John Legend wari utegerejwe na benshi muri BK Arena yageze ku rubyirino yakiranwa ibyishimo n’ababarirwa mu bihumbi baje kumwihera ijisho bwa mbere ataramira mu Rwanda.
Uyu muhanzi w’icyamamare Legend yaserutse mu myambaro ya Made in Rwanda, yakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions.

Akigera ku rubyiniro ibintu byahindutse, abari bicaye batangira guhagarara ari nako batangira kuririmba. Ageze ku ndirimbo “Love Me Now” ibintu byabaye akarusho, abari muri BK Arena bose batangira kuririmbana na we.
Nyuma yo kurangiza kuririmba Love Me Now, John Legend yafashe umwanya aganiriza abafana be, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye kuba hano. Igitaramo cya mbere ndiririmbyemo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ngikoreye mu Rwanda. Turi hano kuko tubakunda kandi twumva hari ibiduhuza.”
John Legend ubwo yari ageze ku ndirimbo ye ‘Green Light’ yasohotse mu 2008, yarushijeho gushimisha abakunzi be bari buzuye muri BK Arena.
John Legend yaririmbye indirimbo ye ‘All of Me’ iri mu zatumye arushaho kumenyekana hirya no hino ku Isi. Iyi ndirimbo yasohotse mu 2013 ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga miliyari ebyiri.







Amafoto: Olivier TUYISENGE