Perezida Kagame n’Umuryango we bitabiriye igitaramo cya Legend

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bo mu muryango we, bitabiriye igitaramo cya ’Move Afrika’, cyatumiwemo umuhanzi John Legend wamenyekanye mu myaka ya 2013 by’umwihariko mu ndirimbo ‘All Of Me’.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, aho cyabereye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Legend waserutse mu mwambaro wa Made In Rwanda, akirangiza kuririmba indirimbo ‘Love Me Now’ yahise aganiriza abafana be, ababwira ko yishimiye kugera bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Nishimiye kugera i Kigali, by’umwihariko nejejwe no gutaramira bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Umuhanzi Bwiza yagaragaye mu ikanzu nziza, afatanya n’abafana be kuririmba indirimbo ‘Ogera’ yaririmbanye na Bruce Melodie.

John Roger Stephens wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi John Legend, yavukiye mu gace ka Springfield muri Ohio, ku wa 28 Ukuboza mu 1978.

Yinjiye mu muziki ubwo yigaga muri University of Pennsylvania aho yakoreraga ibitaramo ndetse akaririmba mu birori bitandukanye byabaga byateguwe na kaminuza ye.

Mu 2004 Legend yahuye na Kanye West, amusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi yari izwi nka ‘GOOD Music’. Aha ni naho yakoreye album ye ya mbere yise ‘Get Lifted.

Mu 2018 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika ushyizwe mu cyiciro cya EGOT (Ni ukuvuga uwegukanye igihembo cya Emmy, icya Grammy, icya Oscar n’icya Tony).

Kugeza ubu John Legend azwi nk’umwe mu bahanzi b’abahanga ku Isi, yandika indirimbo ndetse azobereye mu gucuranga piano.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE