Basketball: Sénégal yatsinze u Rwanda ibona itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Sénégal amanota 96-73 mu mukino w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025 muri Salle Omnisports ibn Yassine i Rabat muri Moroc.
Mu ijonjora rya mbere Sénégal yari yatsinze u Rwanda amanota 81-58.
Umukino w’u Rwanda na Sénégal watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na William Robynes, Shema Osborn, Brancou Badio na Ousmane Ndiaye.
Agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganyije amanota 13 kuri 13.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya Sénégal yatangiye kuzamura ikinyuranyo kubera amanota menshi yatsindwaga na Jean-Jacques Boissy, Brancou Badio.
Muri aka gace, u Rwanda rwakoraga amakosa menshi arimo guhagara nabi no gutakaza imipira myinshi. Rwagatsinzemo amanota 17 kuri 35 ya Sénégal.
Igice cya mbere Sénégal yari iyoboye umukino n’amanota 48 kuri 30 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu, amakipe yakomeje kugenda mu gutsinda amanota abakinnyi nka Robben Williams na Camara batsinda ku mpande zombi.
Aka gace amakipe yombi yanganyije amanota 20-20 Ibi byatumye karangira ikinyuranyo gikomeza kuba amanota 18 (68-50).
Mu gace ka nyuma umukino, ikipe y’u Rwanda yagarukanye imbaraga ikomeza kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Ntore Habimana, Shema Osborn na Nshobozwabyosenumukiza jean Jacques Wilson
Ku rundi ruhande Senegal yakomeje kongera amanota binyuze mu bakinnyi nka Jean-Jacques Boissy na Ousmane Ndiaye.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatsinze iy’u Rwanda amanota 96 kuri 73 y’u Rwanda, ihita ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025. Undi mukino wabaye iri itsinda C Cameroon yatsinze Gabon amanota 82-65.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, rukina na Cameroon saa kumi z’umugoroba mu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwongere amahirwe yo gukina igikombe cya Afurika.


