Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro y’Abadepite ba EU

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaganye Abadepite b’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi EU, baherutse gusabira u Rwanda ibihano barushinja gukorana na M23, mu ntambara ihanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’indi mitwe.

Mu nama abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, nyuma yo gusuzuma ibikubiye mu myanzuro iherutse gufatwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, bagasanga ibiyikubiyemo ari ibinyoma, bemeza ko ari iyo kwamaganwa.

Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ko kenshi u Rwanda rwagaragaje ko nta ruhare rufite mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Hon Hadidja Ndangiza, Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, yagaragaje ibyo iyo Komosiyo yasuzumye ifatanyije n’iy’Abadepite na bo bagize Komisiyo nk’iyo, zasuzumye iyo Raporo zisanga ari ibinyoma.

Yagaragaje ko nubwo muri iyo Raporo havugwamo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ikibazo cy’umutekano muke gishingiye ku bukoloni ndetse n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje kwimika ivangura.

Abadepite n’Abasenateri batanze ibitekerezo kuri iyo myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU bavuze ko yuzuyemo kubogama.

Depite Mujawabega Yvonne yagize ati: “Kuba uyu mwanzuro wa EU warafashwe hashingiwe ku buhamya bw’uruhande rumwe, ngo babwiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Therese Kayikwamba, n’Umuganga Dr Mukwege, u Rwanda ntiruhabwe kwisobanura, numva ko hari amahame birengagije. Impande zirebwa n’ibibazo zigomba guhabwa amahirwe angana ku makuru no kwisobanura.”

Yashimangiye ko iryo hame ryo kureshyeshya abarebwa n’ikibazo mu rwego rw’amategeko ryazanwe n’Abanyaburayi ariko Abadepite ba EU bayirengaho nkana.

Depite Nizeyimana Pie we yavuze ko bidatunguranye kuko Ibihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi bikomeje gushyigikira Leta ya Congo ikomeje gufatanya na FDLR kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri icyo gihugu.

Yibukije umugambi mubisha wa Perezida wa RDC, Tshisekedi Felix n’uw’u Burundi, Ndayishimiye Evariste wo gushaka gutera u Rwanda no gushaka gukuraho ubutegetsi buriho.

Depite Muzana Alice yagize ati: “Mu gika cya 21 cy’imyanzuro y’Inteko ya EU, bavuga ko bashyigikiye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye Loni zagiye kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO). Iyo MONUSCO ifatanya na FDLR mu kwica abaturage aho kubarengera.”

Yongeyeho ati: “Amakuru azwi ndetse n’ubuhamya butangwa n’abahoze mu buyobozi bwa FDLR, agaragaza ko ingabo za Congo (FARDC), zikoresheje indege z’Ingabo za MONUSCO, yahaye intwaro ya FDLR ngo zifate u Rwanda. Aya makuru Abadepite b’u Burayi ntibayayobewe ahubwo bayirengagiza nkana.”

Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwamagana iyo nteko kandi bikamenyeshwa imiryango mpuzamahanga yose.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon Mussa Fazil Harerimana yavuze ko iriya myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko ya EU nubwo mu itangazo ryasohowe yagaragaje ko yamenyesheje iy’u Rwanda Atari ko byagenze, ahishura ko u Rwanda rwayimenye ruyikuye ku nshuti yarwo.

Yagaragaje ukubogama kw’iyo Nteko anamagana ibikorwa byayo aho yavuze ko mu bacanshuro baherutse kunyuzwa mu Rwanda bava mu Burasirazuba bwa Congo, i Goma nyuma yo gufatwa na M23 ariko mu bitangazamukuru byo Burayi nta na kimwe cyatangaje icyo gikorwa.

Mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi harimo gusaba Umuryango Mpuzamahanga gufatira ibihano abayobozi batandukanye mu ngabo za M23, ndetse n’ab’u Rwanda kimwe n’aba RDC.

Abadepite bashimangiye ko nyuma yo kunonosora iyo myanzura yabo bagiye kuyimenyesha Inteko Zishinga Amategeko z’Imiryango itandukanye irimo Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bya EU.

Barayimenyesha kandi Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iki cyemezo kije gikurikira umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wo guhagarika imikoranire n’Igihugu cy’u Bubiligi aho u Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 21, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE