Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Misiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Amavubi y’Abagore yatsinzwe na Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza mu gushaka itike yigikombe cya Afurika.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Kuri Kigali Pele Stadium witabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri (MINISPORTS), Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.
U Rwanda narwo rwanyuzagamo rugasatira ariko ba myugariro ba Misiri barimo Nadda Emad Awad bagahagarara neza. Iryo hangana no gukinira cyane mu kibuga hagati, byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ku munota wa 61, Habiba Esam Mohamed Hafiz yazamukanye umupira neza acenga umunyezamu Ndakimana Angeline atsinda igitego cya mbere cya Misiri.
Muri iyo minota, iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika yakomeje gukina neza no guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Mu minota 75, Umutoza Cassa Mbungo yakoze impinduka, u Rwanda rutangira kugera imbere y’izamu ariko Usanase Zawadi agahusha uburyo yabonaga.
Ku munota wa 81, u Rwanda rwongeye kuzamuka neza, Ishimwe Mizero Evelyne ahindura umupira imbere y’izamu, Zawadi akinnye n’umutwe umunyezamu Habiba Emad Mohamed umupira awufata neza cyane.
Ku munota wa 86, u Rwanda rwongeye guhusha uburyo bukomeye bw’igitego ku mupira Zawadi yahinduye imbere y’izamu, ba myugariro ba Misiri bakabyitwaramo neza.
Muri iyi minota, u Rwanda rwasatiraga cyane ariko kureba mu izamu bikomeza kuba ikibazo gikomeye.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Misiri yatsinze iy’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025 i Alexandria mu Misiri.

